
Uyu mutoza usanzwe ari n’umutoza w’imwe mu ma club akomeye mu Rwanda yitwa Lion Karate Do, avuga ko ariyo mpamvu yatumye iyi kipe atoza itegura amahugurwa ya Karate ku bana bari mu biruhuko bari hagati y’imyaka 7 na 16.
Aya mahugurwa ngo azabafasha kudahugira mu bintu byabarangaza, kandi anabafashe kugira ikinyabupfura kuko umukinnyi wa Karate arangwa n’uburere bwiza akomora muri uyu mukino.
Yagize ati” Iyo tubigisha tubanza kubakuramo ko uyu mukino ari uwo kurwana bitewe n’ibyo babona mu ma filimi .
Nyuma tubereka ko uyu mukino ufasha uwukina kugira ikinyabupfura, bityo iyo babikuranye birushaho kubafasha kwitwara neza muri sosiyete”.

Uwimana Girukwishaka Janvier umwe mu bafite umwana muri aya mahugurwa, yemeza ko umwana we yahindutse nyuma yo gutangira gukina Karate kandi ngo anatsinda neza mu masomo.
Ati” kuva umwana wanjye yaza hano mu myaka itatu ishize amaze guhinduka, kuko mbere wasangaga ashyamirana n’abana b’abaturanyi ariko ubu asigaye yitonda.
Ubu atanga urugero mu bandi bana, kandi no mu ishuri ni umuhanga kurenza mbere”.

Uyu mubyeyi anakangurira abandi bagenzi be kujyana abana mu mukino wa Karate kuko ubafasha kujya ku murongo, bakagira ikinyabupfura kibafasha gutera imbere.
Aya mahugurwa bise”Special karate-Holidays for children”, abera kuri stade Amahoro I Remera. Yatangiye ku tariki ya 07 Ugushingo 2016, azasoza ku ya 27 Mutarama .


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane Ko Abana Biga Karate,