Karate: Amarushanwa make n’imyiteguro idahagije niyo mbogamizi ku bakinnyi b’igihugu

Ngarambe Vanilly na Ntungane Emery bakinira ikipe y’igihugu ya Karate, ntiborohewe n’amarushanwa yo ku rwego rw’isi.

Uhereye ibumoso Ntungane Emmery, Nkoranyabahizi Noel na Ngarambe Vanilly
Uhereye ibumoso Ntungane Emmery, Nkoranyabahizi Noel na Ngarambe Vanilly

Aya marushannwa ari kubera muri Australie mu Mujyi wa Lenz, guhera ku itariki 25 Ukwakira akazasoza ku itariki ya 30 ukwakira 2016.

Mu kiganiro na Nkoranyabahizi Noel utoza iyi kipe, avuga ko abakinnyi b’u Rwanda bahura n’imbogamizi yo kwitoza igihe gito, ugereranyije n’abo bahura nabo muri aya marushannwa.

Agira ati” Abahungu bacu bahawe umwanya uhagije wo kwitegura aya marushanwa bakora ibitangaza, kuko usanga icyo abakinnyi duhura nabo baturusha ari imyiteguro ihagije y’amarushannwa mpuzamahanga”.

Babonye umwanya uhagije wo kwitoza bakora ibitangaza
Babonye umwanya uhagije wo kwitoza bakora ibitangaza

Nkoranyabahizi anavuga ko indi mbogamizi bahura nayo ari uko nta marushannwa menshi aba mu Rwanda ndetse no ku rwego rwa Afurika bitabira make kubera ubushobozi, ugasanga ubunararibonye bugenda buba buke.

Ati “Ngarambe yakinnye n’umunya Iran ukina amarushannwa arenga 20 mu mwaka, Emmery akina n’umunya Colombiya ukina angana nk’ayo. Twebwe mu Rwanda iyo yabaye menshi ntarenga ane.”

Ngarambe Vanilly yitegura guhura n'Umunya Iran mu marushanwa ari kubera muri Autriche
Ngarambe Vanilly yitegura guhura n’Umunya Iran mu marushanwa ari kubera muri Autriche

Avuga ko ibi bituma abakinnyi b’u Rwanda batitwara neza, agasaba abafite mu nshingano amakipe y’igihugu n’abandi bakunzi b’umukino wa Karate muri rusange, gutera inkunga iyi kipe kugira ngo ibashe guhangana n’amahanga.

Ati “Aba bahungu bahangana n’abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi bafite imidari y’ikirenga, ukabona ko babura ubunararibonye gusa ngo babatsinde batware ibikombe”.

Ngarambe Vanilly na Ntungane Emmery ni bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Karate bafite ejo hazaza heza muri uyu mukino.

NKoranyabahizi akavuga ko babonye umwanya uhagije n’ubufasha bwo gutuma bitegura amarushannwa mpuzamahanga ku buryo buhagije, bakanabasha kwitabira menshi ashoboka, bazegukana imidari myinshi ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi.

Mu marushanwa make bitabira mu Rwanda no muri Afurika imidari n'ibikombe barabibona
Mu marushanwa make bitabira mu Rwanda no muri Afurika imidari n’ibikombe barabibona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka