Nyuma yo gutangira nabi Shampiona itsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0, ikipe ya Police Fc y’umutoza Seninga Innocent kuri uyu wa Gatanu yatsinze umukino wayo wa gatatu, aho yatsinze ikipe ya Gicumbi nayo yaherukaga kunganya na APR Fc igitego 1-1.

Ku munota wa cyenda gusa w’umukino, ku mupira wari uhinduwe na Muvandimwe JMV uturutse ku ruhande rw’ibumoso, Danny Usengimana yatsindiye Police Fc igitego cya mbere, ari na cyo cye cya gatatu muri iyi Shampiona, bituma ikipe itangira kugira icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mukino.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, gusa Police Fc yakiniraga ku kibuga isanzwe inakoreraho imyitozo, yakomeje gusa nk’irusha Gicumbi, aho abakinnyi barimo Mushimiyimana Mohamed yakomeje guhererekanya imipira neza na bagenzi be, ndetse na Danny Usengimana wakinaga anyura ku ruhande rw’iburyo akomeza kugora ab’inyuma ba Gicumbi.

Mico Justin wari waje kugerageza kubona igitego cya kabiri yateye ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko, gusa ku munota wa 42 ku mupira yari ahawe neza na Jean Paul Uwihoreye, yaje gutsinda igitego cyari kinogeye ijisho yatsinze n’agatsinsino, maze umukino wose uza kurangira ari ibitego 2-0 ku ntsinzi ya Police, ndetse Police ihita ijya ku mwanya wa kabiri wa Shampiona n’amanota 9.






Abakinnyi babanje mu kibuga
Police Fc: Nzarora Marcel, Jean Paul Uwihoreye, Muvandimwe JMV, Twagizimana Fabrice, Habimana Hussein, Neza Anderson, Mushimiyimana Mohamed, Nizeyimana Milafa, Usengimana Danny, Imurora Japhet, Mico Justin
Gicumbi Fc: Nshmimiyima Jean Claude, Uwineza Jean de Dieu, Mungwarareba Aphrodice, Rutayisire Egide, Gasore Kalisa Patrick, Dushimimana Irene, Uzayisenga Maurice, Mutebi Rachid, Ntijyinama Patrick, Mudeyi Souleimani
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
police fc oye!! amakuru ya APR ameze gute na rayon sport
APR irava musanze ite ko amakipe asigaye akomeye pe .