
Iki kibuga cya Gicumbi FC cyari cyafunzwe tariki ya 12 ukwakira 2016. Basabwaga gutunganya amazamu atari ameze neza no gukora ikibuga ku buryo kitarekamo amazi.
Akanama kari gashinzwe kugenzura itunganywa ry’ibibuga birimo icya Sunrise,Gicumbi FC n’icy’Amagaju FC, kasuye ibyo bibuga basanga hari ibitaratungana; nkuko Rurangirwa Aaron, wari ukuriye ako kanama abisobanura.
Agira ati “Twasuye ibibuga mbere byose dusanga hari ibitameze neza dusaba ko byakosorwa none ejo (tariki ya 26 Ukwakira 2016) twasuye icy’Amagaju dusanga kitameze neza,icya Gicumbi nacyo ni uko tuzanasura n’icya Sunrise.”
Akomeza avuga ko basabye ayo makipe gukosora ibitameze neza bakabona kuzatangira kubikiniraho.
Ubuyobozi bwa Gicumbi FC ntibwishimiye uwo mwanzuro. Buvuga ko bugiye kwandikira FERWAFA buyisaba kwisubira ku cyemezo bafashe; nk’uko Dukuzumuremyi Antoine umunyamabanga wa Gicumbi FC yabibwiye Kigali Today.
Agira ati “Rwose ni ahanyu abanyamakuru kutuvuganira twumiwe kuko iyo urebye ikibuga cya Pepenière ku Ruyenzi, icya Kirehe usanga ntaho bihuriye n’icyacu.
Kandi amapoto badusabye gukora twarayakosoye, ikibuga twacishije mo imashini iratsindagira none ngo tuzakinira i Kigali!
Ubuse ko badusaba ngo gushaka imashini isize bundi bushya twakura he amikoro? Ako ni karengane tugiye kwandikira FERWAFA tubasabe gushishoza kuko kariya kanama kafashe umwanzuro utari wo.”
Gicumbi umukino ubanza wa shampiyona yawukinnye na Etincelles i Rubavu. Uwa kabiri yagombaga kuwakirira i Gicumbi ikina na APR, yawukiniye kuri Sitade Regional i Nyamirambo.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo niyumvisha ukuntu bareka ikibuga cya nyagatare ngo gikinirweho bagafunga icy gicumbi umuvunyi abikurikirane kabisa.