
Uwo mukino wa gicuti, w’mupira w’amaguru, wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyakinama, i Musanze, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016.
Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi. Ikipe y’ingabo z’Igihugu yasatiriye cyane ikipe y’abanyamakuru.
Igice cya mbere cy’uwo mukino cyarangiye Ikipe y’ingabo z’Igihugu itsinze ibitego 2 ku busa bw’abanyamakuru.
Mu gice cya kabiri ibintu byaje guhinduka abanyamakuru babona igiteko kimwe ariko baboneza ingabo nazo zibona ikindi gitego, nuko umukino urangira ari ibitego 3 kuri 1 cy’abanyamakuru.
Nyuma y’uwo mukino amakipe yombi yishimiye ko uwu mukino wageze ku ntego yawo y’ubusabane bwari bugamijwe.

Lt Col Richard Karasira wavuze mu izina ry’ikipe y’Ingabo z’igihugu yo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama yavuze ko kugirana ubusabane n’abanyamakuru ari ibintu bishimiye.
Agira ati “Abanyamakuru basanzwe baza muri iki kigo twabatumiye bari mu kazi kabo ko gutara amakuru bakerekerwa aho banyura none abasirikare baberekeraga nibo bahuriye mu mukino w’ubusabane.”
Eric Mugwaneza, wavuze mu izina ry’Abanyamakuru yatangaje ko umukino wahuje ingabo n’abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyaruguru watumye n’abanyamakuru ubwabo bahura kuko bamwe muri bo batari baziranye.
Agira ati “Nyuma yo kuba muri abasirikare mwabaye n’abahuza hagati yacu kuko natwe ubwacu hari abo twahuriye muri uyu mukino tukamenyana.”

Abanyamakuru bo mu Ntara y’Amajyaruguru basabye uwo mukino wa gicuti n’ingabo z’Igihugu mu rwego rwo kwishimira umubano mwiza bafitanye kandi bifuza ko wakomeza.
Andi mafoto y’umukino









National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibibintu nibyizacyne nabandi bakorera muzindi services barebereho bakineimikino nkiyi kkoyubaka ubushuti mubantu!
Nukuri Uwo Mukino Wahuje Ingabo Za RDF Nabanyamakuru Warushimishije Cyane Uryoheye Ijisho Twarishimye Cyane Turanasabana Mbega Byari Ibyishimo Gusa Ntiwareba
bikorwe no mu karere kanjye mvukamo ka Huye kandi na Mayor wacu nkunda .Kagame azitegereze ashakire uturere twose aba mayors bameze nka Kayiranga Muzuka Eugène cg nkuko Jean de Dieu Mucyo yari ameze .Imana ihe umugisha Huye,mayor wayo,Kagame,n’Urwanda in general
nkunda urwanda ariko iyo numvishije ko abantu runaka bahuye mu mukino runaka mdishimye kuko ni ikintu cyiza.gikomeza umubano n’urukundo.Ngabo zacu,police yacu ndabakunda kuko nabonye mutandukanye nabo mu gihugu ndimo .muriyubaha pe
uyu mukino wingabo zigihugu RDF na banyamakuru waruryoshye kbsa kuko twawukurikiye kuri radio musanze live birashimishije cyane bravo ku bateguye uyu mukino