Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Mtanila giherereye ahitwa Igangwe, Chunya, mu Ntara ya Mbeya, muri Tanzania, witwa Mugwira Nkuta w’imyaka 41 y’amavuko, yasanzwe yapfuye nyuma yo kunywa ibintu bikekwa ko ari uburozi, kubera ko ngo yari afite ibibazo byinshi byamurenze.
Ikipe ya APR FC inganyije ubusa ku busa na Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League waberaga kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukecuru w’imyaka 95 y’amavuko, wo muri Nigeria, avuga ko kuba arinze asaza atyo atarigeze ashaka umugabo, yabitewe na Se wamubujije ngo ntazigere ashaka umugabo utari umugatolika.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera abana (NCDA), yatangije uburyo bushya bwo gukurikirana abana bakorewe ihohoterwa, ku buryo bwitezweho umusanzu mu gutanga ubutabera busesuye.
Umugore w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze, yafunzwe akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi, aho basanze inyama zayo mu gisenge cy’inzu ye.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangaza zimwe mu nama zafasha abantu kwirinda uburwayi bwo mu mutwe n’uburyo umuntu yakwita ku muntu wahuye n’icyo kibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko abana 7% bageze igihe cyo gufata imfashabere ari bo gusa babona igi, naho abana 22% bagejeje igihe cyo gufata imfashabere akaba ari bo babona indyo yuzuye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2022-2023 warangiye hakiriwe amadosiye asaga ibihumbi 90 y’ibyaha byakozwe.
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, tariki 15 Nzeri 2023, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’amezi abiri ku bijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) buvuga ko igikorwa cyo gutandukanya abana bavutse bafatanye tariki 15 Nzeri 2023 bizakorwa nyuma y’igihe kibarirwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka, kugira ngo babanze bagire ingingo zifatika.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe inkunga yo gufasha abantu barenga ibihumbi 250 bagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura uherutse guhitana abantu mu gihugu cya Libya.
Urubyiruko rw’abakobwa rwiganjemo abakiri abangavu, ruvuka mu Mirenge yiganjemo igihingwa cya Kawa, ruraburira abasore baba batekereza kurugusha mu bishuko ko batabona aho bahera kuko akazi bahawe kabafashije kwigira.
Urubyiruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwashyiriweho amahirwe agamije gufasha abari muri urwo rwego kwiteza imbere, binyuze mu kubafasha muri gahunda zitandukanye zirimo guhabwa igishoro.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe amashyamba, Mbonigaba Jean, arihanangiriza abatema ibiti batabirewe uruhushya kuko batema ibikiri bito, akabibutsa ko hari ibihano bibategereje.
Hirya no hino mu Rwanda hari abahinzi bavuga ko kuba baratinze kubona imbuto n’ifumbire bikomeje kubatera impungenge z’umusaruro mu gihe kiri imbere, aho batekereza ko utazaboneka uri ku kigero nk’icyo byahozeho, bagasaba inzego bireba kuborohereza mu buryo bwo kubibona byihuse kugira ngo badakomeza gukererwa ihinga.
Abagenda n’amaguru mu mihanda cyane cyane yo hirya no hino mu mijyi no mu nkengero zayo, barishimira uburyo bahabwa agaciro n’abatwara ibinyabiziga, iyo bageze ahabagenewe ho kwambukira umuhanda hazwi nka ‘Zebra Crossing’ hagizwe n’amabara atambitse y’umukara n’umweru.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Ihuriro rya G77 n’u Bushinwa ibera muri Cuba, tariki 15 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gushyira ingufu mu ikoranabuhanga bizakuraho ibibazo byugarije bimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Guverineri w’Intara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzaniya, Hon. Fatuma Abiubakar Mwasa, uri mu ruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko bagiye kugabanya inzego zose zidakenewe mu mitangiye ya serivisi, hagamijwe korohereza Abanyarwanda bakorerayo cyangwa bifuza gukorerayo ubucuruzi.
Ku wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Banki ya Kigali (BK) yafunguye ishami rya kabiri rya Private Banking, ikazajya iha serivisi abakiriya nk’uko Banki ya Kigali isanzwe ibikora.
Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda washyikirije inkunga abaturage bo mu mirenge ya Kanama, Nyundo, Rugerero na Nyakiriba bangirijwe n’ibiza mu ntangiriro za Gicurasi 2023.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, tariki ya 14 Nzeri 2023 yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cuba Bruno Rodríguez ndetse bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire irebana no gusangira ubumenyi n’amakuru mu bya Politiki hagati y’ibihugu byombi, hanasinywa amasezerano (…)
Ayo mahugurwa arimo kubera i Kimironko mu Mujyi wa Kigali yatangiye ku wa 11 Nzeri 2023 akaba atangwa n’Umudage w’inzobere mu mukino wo koga, Sven Spannkrebs, aho yereka abatoza uko barinda abakinnyi impanuka zo mu mazi.
Kuba mu mwaka wa 2035 umubare w’Abanyarwanda uzaba wariyongereye kugera kuri miliyoni 18, kandi buri wese ku mwaka akazaba ashobora kwinjiza byibura ibihumbi bine by’amadolari, kugira ngo bizashobore kugerwaho bisaba ko n’amashanyarazi yiyongera.
Abantu basaga 500 ni bo bamaze kurokorwa nyuma y’iminsi ine bamaze baragwiriwe n’inkuta z’amazu nyuma y’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura biherutse kwibasira igihugu cya Libya.
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) , hari abana bavutse bafatanye barimo kuhakurikiranirwa. Umuganga urimo kubakurikirana witwa Dr Ntaganda Edmond, avuga ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko atewe ibyishimo no gusubira muri Cuba nyuma y’imyaka 36, aho yaherukaga mu masomo ya gisirikare, akaba asanga ari umwanya wo kwiyibutsa ibihe yagiriye muri icyo gihugu kiri hagati ya Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (Rwanda Cooperative Agency - RCA), kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoze mu gihe yari akiri umuyobozi w’icyo kigo nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa (…)
Abakozi batatu b’Ikipe ya APR FC baburanishirijwe ku cyicaro cy’Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, basabirwa gufungwa imyaka itatu.
Ikipe ya Young Africans izwi nka Yanga, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 yatanze inkunga y’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 4 Frw yo gufasha abaturage baherutse kwibasirwa n’ibiza.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ububaruramari (Comptabilité) mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje amanota y’abakoze ibizamini ku nshuro ya 24 mu kwezi kwa Kanama 2023, byitabiriwe n’abagera ku 1,155 barimo ababaruramari b’umwuga banini 1050 (biga ibyitwa CPA) hamwe n’ababaruramari bato 105 (biga amasomo yitwa CAT).
Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatashye za Laboratwari zizafasha ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe (Meteo-Rwanda), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere (RWB), kubona ibipimo bakenera byizewe, harimo ibyari bisanzwe bikorerwa (…)
Ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, abapolisi 228 basoje amahugurwa y’ibanze y’ibikorwa bya Polisi byihariye (Basic Special Forces course), yari amaze amezi 9 abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CCTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, basabwa kurangwa n’ubunyamwuga.
Abacururiza mu isoko rya Rugarama, bavuga ko ubuke bw’inyubako zaryo ugereranyije n’umubare w’abarikoreramo, butuma benshi muri bo batandika ibicuruzwa byabo hasi mu kibuga cy’iri soko, ku buryo nk’igihe imvura iguye babura aho babyugamisha bikahanyagirirwa bakabihomberamo.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Kelie Umutoniwase, wahize abandi banyeshuri bo mu Rwanda mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, hamenyekane inkuru y’undi muvandimwe muri batatu bashaje kandi bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, André Buhigiro witabye Imana, hakaba hasigaye umwe kuko undi aheruka kwitaba Imana mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yageze i Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’iminsi 2 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.
Mu tugari twa Mwendo na Rwesero mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu ijoro tariki 13 Nzeri 2023, yasenye ibyumba by’amashuri bya G.S Mwendo, isenya inzu z’imiryango 12 yari ituye mu mudugu batujwemo na Leta, muri IDP Makaga Rwesero.
Ku wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ikipe ya APR FC yatangaje ko kuba ikipe yaba itamenyeranye, bitazaba urwitwazo mu mikino ibiri ya CAF Champions League, bafitanye na Pyramids FC yo mu Misiri, bityo ko nta gitutu bafite, iyi kipe na yo ngo ntibizayorohera.
Ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yakiriye Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Buri zina rya buri gace mu Rwanda usanga riba rifite inkomoko yaryo ndetse amwe muri ayo mazina usanga afite igisobanuro n’impamvu yitiriwe aho hantu. Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’amwe mu mazina y’ahantu hatandukanye, yabateguriye n’inkomoko y’izina ‘Kimisange’.
Ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, bwafashe ingamba zo guhashya ibiyobyabwenge n’ubusinzi bwugarije iyo Ntara, mu rwego rwo gukumira amakimbirane, hubakwa umuryango utekanye.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iherutse gusohora agatabo gasobanurira abaturage ibijyanye n’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2023/2024, harimo igice kigaragaza ibicuruzwa byakuriweho amahoro ya gasutamo, byiganjemo ibifasha mu kurengera ibidukikije.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kwirinda icyabahungabanyiriza ubwenge, kuko ari yo ntwaro ikomeye bafite.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, ikipe ya Pyramids FC yahagurutse mu Misiri aho ije mu Rwanda gukina na APR FC, mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Muri Mali imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo z’icyo gihugu n’abarwanyi bibumbiye mu mutwe wa CMA utavuga rumwe n’ubutegetsi, ukaba utangaza ko hari ibice wamaze kwigarurira mu Majyaruguru ya Mali.