Muvara Ronald ukinira REG VC yasabye Umuhoza Mariam kumubera umugore
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’ikipe ya REG Volleyball Club, Muvara Ronald, yasabye Umuhoza Mariam ko yamubera umugore, anamwambika impeta.

Tariki ya 14 Mutarama 2024 ushobora kuzaba umunsi utazibagirana kuri uyu mukinnyi w’ikipe y’Igihugu na REG VC, Muvara Ronald na Umuhoza Mariam nk’umunsi aba bombi nahamije ko biyemeje kuba umwe.
Umuhoza Mariam ntiyigeze agora Muvara Ronald kuko ubwo Muvara yahingutsaga ikibazo amubaza ati “Ese wakwemera gushyingiranwa nanjye?” , Umuhoza Mariam yahise amwemerera adashidikanyije, maze Muvara ahita anamwambika impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo.
Muvara Ronald na Umuhoza Mariam bamenyanye hagati y’umwaka wa 2013 na 2017 ubwo aba bombi biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.

Uyu musore w’imyaka 28 asanzwe ari umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga aho yagiye akinira amakipe y’Igihugu y’abato ndetse akaba amaze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu nkuru inshuro enye.
Muvara ubwo yasozaga amashuri yisumbuye muri 2017, yakomereje umwuga we wo gukina mu ikipe ya APR VC yakiniye kugeza mu 2019.

Nyuma Muvara yaje kwerekeza mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club yakiniye imyaka itatu aho yayibayemo kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu 2023 aho muri uwo mwaka yasinyiye ikipe ya REG VC akaba ari na yo akinira kugeza ubu.


Ohereza igitekerezo
|
Muvala na Muhoza baraziranye barakundanye ari bato bakinye ibyabana, barihishanye, bararagiranye, bavunganye inguni, basangiye agatsima umva bazakore umuryango mwiza pe!
Muvara turamushimiye cyane kumva high school akateye intabwe ikomeye
tubarinyuma rwose,muvara uri umugabo uhamye uzi kurinda ijambo ryawe pe
Muvara abaye urugero ryiza ry’urukundo kuva high school turamushimiye cyane
tubahaye impundu bana bacu,Muvara uri umugabo uzi kurinda ijambo ryawe pe,imana iguhe umugisha,kandi ibashyigikire
tubahaye impundu bana bacu,Muvara uri umugabo uzi kurinda ijambo ryawe pe,imana iguhe umugisha,kandi ibashyigikire
tubahaye impundu bana bacu,Muvara uri umugabo uzi kurinda ijambo ryawe pe,imana iguhe umugisha,kandi ibashyigikire