Meddy wari umaze igihe atagaragara mu muziki, yasohoye indirimbo

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi cyane nka Meddy, uri mu bahanzi bakomeye b’Abanyawanda, umwanzuro aherutse gutangaza yafashe wo kwiyegurira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), akomeje kuwushyira mu bikorwa, aho yasohoye indirimbo yise ‘Niyo Ndirimbo’.

Meddy na Adrien Misigaro
Meddy na Adrien Misigaro

Ni indirimbo yakoranye n’umuhanzi Adrien Misigaro, ikaba yasohotse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, ikaba ije mu gihe benshi mu bafana be bamushyiraga ku gitutu, bibaza niba koko yiyeguriye ubuhanzi bw’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni mu gihe kari yari amaze hafi umwaka adasohora indirimbo, dore ko iyaherukaga ari iyo yise ‘Grateful’ yasohoye mu kwa mbere k’umwaka ushize wa 2023.

Indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ ikimara kujya hanze yakiranywe amatsiko, dore ko mu masaha 12 yari imaze kurebwa inshuro ibihumbi 190 kuri YouTube.

Reba video ya ‘Niyo Ndirimbo’ ya Meddy na Misigaro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka