Umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse

Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo.

Umwe mu batuye i Huye ukorera mu Karere ka Nyamagabe wahanyuze uyu muhanda wamaze gucika, mbere gato y’uko Polisi iwufunga, yabwiye Kigali Today ko wacitse uruhande rumwe, ariko n’urwasigaye nubwo imodoka zakwirwamo rukaba rudakomeye kuko rwagiye rusatagurika.

Uwo muhanda birakekwa ko waciwe n’amazi yagiye yinjiramo buke buke biturutse ku mugezi wa Mwogo uca hafi aho ukunze kuzura.

Kuri ubu imodoka zitwaye abagenzi ziri guhagarara hakurya no hakuno y’ahacitse hanyuma abagenzi bakambuka n’amaguru, bakajya mu zindi modoka z’amasosiyete atwara abantu, zikagurana abagenzi bari barimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka