Handball: Bakinnye umukino wa nyuma wa Gicuti mbere yo gutangira Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball ubu irimo kubarizwa mu gihugu cya Misiri, yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cya Afurika kizatangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gatatu wa gicuti
U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gatatu wa gicuti

Muri uyu mukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cya Afurika, u Rwanda rwatsinzwe ibitego 38 kuri 31 n’ikipe ya Maadi SC yo mu Misiri yashinzwe mu 1921, ikaba ibarizwa mu gace ka Maadi SC mu mujyi wa Cairo.

Byari biteganyijwe ko u Rwanda rukina na Congo Brazzaville ariko ntibyakunda kuko iki gihugu cyari kitaragera mu Misiri ari na yo mpamvu rwahise rukina na Maadi SC.

Ni umukino wabereye mu nzu y’imikino iri mu Gicumbi cy’Imikino (Sports Center) i Cairo ari na ho Tolip Inn Hotel u Rwanda rucumbitsemo iri.

Mu minota ya mbere y’umukino, abasore b’u Rwanda bari bayobowe n’abakinnyi barimo Jean Paul, Mbesutunguwe ndetse na Emmy, bafashije u Rwanda kuguma mu mukino ndetse barawuyobora kugeza ku munota wa 11 ikipe y’u Rwanda yagendaga imbere ya Maadi SC.

Nyuma y’iyi minota, Maadi SC yigaranzuye u Rwanda ndetse isoza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 21-17.

Abasore b'u Rwanda bagerageje ariko biranga
Abasore b’u Rwanda bagerageje ariko biranga

Ntabwo u Rwanda rwatangiye neza igice cya kabiri kuko mu minota 10 ya mbere, amanota 4 barushwaga yari amaze kuzamuka yabaye 7.

Ku munota wa 16 w’igice cya kabiri ubwo umukinnyi wa Maadi SC yakurwaga mu kibuga iminota 2 kubera ikosa yari akoze, abasore b’u Rwanda babaye nk’abongera kugabanya icyinyuranyo ndetse bashaka no kuyobora umukino gusa ntacyo byatanze kuko hagumyemo ikinyuranyo cy’amanota 6.

Umukino muri rusange warangiye ari ibitego 38 bya Maadi SC kuri 31 by’u Rwanda.

Maadi SC ni imwe mu makipe amaze igihe mu Misiri
Maadi SC ni imwe mu makipe amaze igihe mu Misiri

Indi mikino ibiri u Rwanda rwakinnye, harimo uwo rwatsinzwe n’Igihugu cya Misiri B ibitego 38 kuri 33 uyu ukaba warakurikiraga uwo rwari rwatsinzwemo na Zohour Sporting Club na yo yo mu Misiri ibitego 38 kuri 25.

Iki gikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 26 ikaba ari ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe cya Afurika mu mateka ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na DR Congo.

Iki gikombe cya Afurika kiratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama kkikazasozwa tariki 27 Mutarama 2024.

Ni umukino wari ukomeye
Ni umukino wari ukomeye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka