Hari abagifite ingebabitekerezo ivuga ko u Rwanda ari urw’abahutu, bagomba kurwisubiza - Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko ingengabitekerezo ivuga ko u Rwanda ari urw’abahutu, bakaba bararwambuwe n’Abatutsi, kandi babaka bagomba kurwisubiza iracyahari, uretse ko ubu isigaranywe na bake.

Ingengabitekerezo ivuga ko igihugu ari icy'Abahutu yacuriwe mu ishyaka RDR ryashingiwe mu nkambi z'Abanyarwanda muri Zaire, 1996
Ingengabitekerezo ivuga ko igihugu ari icy’Abahutu yacuriwe mu ishyaka RDR ryashingiwe mu nkambi z’Abanyarwanda muri Zaire, 1996

Mu biganiro ku mateka y’u Rwanda byateguwe na Unity Club bikaba byarabaye kuri uyu wa Gatandatu, Bizimana yavuze ko hari inyandiko yashinzwe n’ishyaka ryitwa RDR, ari naryo ryabaye intangiriro ya FDLR.

Iyo nyandiko, ni yo ikubiyemo iyo ngengabitekerezo, ikaba yaranditswe impunzi zikigera muri Kongo, maze bayita ngo "umurage w’amateka."

Aha rero, ngo niho bavana amasomo akomeza kwigishwa kugeza iki gihe.

Bizimana agira ati "Mu gace kamwe iyo nyandiko igira iti: Turwanye ubwibone bw’Abatutsi, tugomba gukuraho agatsiko k’Abatutsi, ubumwe bw’Abahutu ni bwo buzatuma dutsinda abanzi b’igihugu."

Iyi nyandiko ngo yanditswe n’uwari Col muri FAR, Bahufite Juvenal.

Bizimana yagize ati "Biragaragara rero, ko uyu munsi twongera tukagaruka ku isoko, y’Ubunyarwanda, yatumye ubumwe n’Ubwiyunge uyu munsi bugeze ku gipimo kirenga 93 ku ijana, tunarwanya ingengabitekerezo ibeshya ko iki gihugu ari icy’abatutsi, abahutu bakaba bagomba kwishyira hamwe bagaharanira gusubirana igihugu cyabo, ntiyacitse n’ubwo isigaranye bacye cyane."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka