CECAFA: U Rwanda ruzakina na Tanzania muri ¼

U Rwanda rwafashe umwanya wa mbere, runabona itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza, ruzakina na Tanzania ku wa Mbere tariki ya 3/12/2012, nyuma yo gutsinda Eritrea ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma mu itsinda wabereye i Lugogo kuri uyu wa gatandatu.

Muri uwo mukino, Daddy Birori wari wabanje mu kibuga ku nshuro ye ye mbere muri CECAFA, ni we wafunguye amazamu ku munota wa 15, naho Ntamuhanga Tumaini ‘Titty’ atsinda igitego cyashimangiye intsinzi y’Amavubi ku munota wa 76.

Undi mukino wo mu itsinda rya mbere u Rwanda rwari ruherereyemo warangiye Malawi itsinze Zanzibar ibitego 2-0, bituma u Rwanda rufata umwanya wa mbere n’amanota atandatu.

Ku mwanya wa kabiri mu itsinda haje Malawi nayo ifite amanota atandatu ariko izigamye ibitego bikeya, Zanzibar ifata umwanya wa gatatu n’amanota ane ariko ikomeza muri ¼ cy’irangiza, nk’ikipe yatsinzwe ariko yitwaye neza naho Eritrea yo ihita isezererwa kuko yari ifite inota rimwe gusa ku icyenda.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza izatangira ku wa mbere tariki 03/12/2012, u Rwanda ruzakina na Tanzania saa saba z’amanywa kuri Lugogo Stadium. Uwo munsi kandi u Burundi bwarangije ari ubwa mbere mu itsinda rya gatatu bwari buherereyemo buzakina na Zanzibar saa cyenda z’amanywa i Lugogo.

Nyuma yo kubona itike ya ¼ cy’irangiza, Kapiteni w’u Rwanda Haruna Niyonzima yatangaje ko yishimiye iyo ntsinzi ariko avuga ko bafite akazi gakomeye imbere ya Tanzania, gusa ngo yizeye ko bazitwara neza.

Niyonzima usanzwe akina muri Young Africans yo muri Tanzania yagize ati, “Tanzania ni ikipe ikomeye kandi twubaha, ariko nayo igomba kutwubaha kuko natwe dufite ikipe nziza kandi igenda itera imbere. Ni umukino uzaba ukomeye cyane ku mpande zombi cyane ko abakinnyi benshi turaziranye, gusa tuzakora ibishoboka tuwutsinde”.

Indi mikino ya ¼ cy’irangiza izaba ku wa kabiri tariki ya 04/12/2012, aho Kenya yarangija ari iya kabiri mu itsinda rya mbere, izakina na Malawi I Namboole huhera saa kumi z’umugoroba naho Uganda yakiriye iyi mikino ikanarangiza ari iya mbere mu itsinda, ikazahakinira na Ethiopia guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amakipe atarabashije kurenge amatsinda ni Eritrea, Somalia, Soudan na Soudan y’Amajyepfo.

Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa tariki ya 6/12/2012, naho umukino w’umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma ibe tariki ya 8/12/2012.

Abakinnyi babanje mu kibuga mu mukino w’u Rwanda na Eritrea: U Rwanda: Jean Claude Ndoli, Emery Bayisenge, Hamdan Bariyanga, Ismail Nshutiyamagara, Dady Birori, Jean Baptista Mugiraneza, Haruna Niyonzima, Jimmy Mbaraga, Jean Claude Iranzi, Jean d’Amour Uwimana na Tumaine Ntamuhanga.

Eritrea: Fitsum Kelati, Yohannes Nega, Essey Kiflom, Yuhannes Tilahun, Merhawi Kesete, Hermon Tecleab, Medhanie Redie, Yosief Ghide, Ahmed Abdurahman, Tesfalem Tekle na Yonatan Solomon.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka