Nyamagabe: Abikorera bizihije isabukuru y’imyaka 25 ya FPR bamurika ibyo bagezeho

Abikorera bo mu karere ka Nyamagabe bahisemo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, berekana ibyo bagezeho babikesha uyu muryango, mu imurikabikorwa ry’iminsi ibiri ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.

Ibyagezweho mu myaka 25 bigaragaza uruhare umuryango FPR-Inkotanyi wagize mu kuzamura abikorera haba mu karere ka Nyamagabe no mu gihugu hose, nk’uko Céléstin Uwimana, umujyanama mu rugaga rw’abikorera muri Nyamagabe yabitangaje.

Yagize ati: “Tumaze gusura ibikorwa bimwe na bimwe byamuritswe uyu munsi kandi bifite ubutumwa bukomeye bugaragaza izamuka cyangwa se iterambere ryabaye muri iyi myaka 25, ariko ari uruhare rukomeye cyane rwa FPR-Inkotanyi”.

Abikokorera batangije imurikabikorwa ry'iminsi ibiri.
Abikokorera batangije imurikabikorwa ry’iminsi ibiri.

Ibikorwa byose byamuritswe birashimishije, kuko bigaragaza uburyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’Abanyarwanda bose muri rusange bateye imbere. Urugaga rw’Abikorera rugashimira umuryango FPR-Inkotanyi kubaba hafi.

Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi wungirije ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, Immaculée Mukarwego Umuhoza, yashimiye abikorera baje kumurika ibyo bagezeho, kuko hari byinshi byo kwishimirwa byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ubukungu abikorera boroherezwa.

Ati: “Murabizi ko umurongo mwiza wa politiki muri za ntego uko ari icyenda z’umuryango harimo cyane cyane ingingo enye z’ingenzi; imiyoborere myiza, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ubutabera.

Ngira ngo iyo mirongo uko ari ine migari aho itugejeje nk’abanyarwanda ntawe utahazi kandi bikagaragarira muri bikorwa twaje kumurika uyu munsi”.

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abikorera batandukanye bo mu buhinzi, ubukorikori, ubucuruzi, gutanga serivisi n’abandi batandukanye. Nyuma yo gusozwa hazakurikiraho umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka