Kayonza: Abakoresha ubutaka bwo kororeraho muri gahunda ya “Hinga Tugabane” bihanangirijwe

Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yaburiye abantu bahawe ubutaka kugira ngo babwororereho ariko ntibabukoreshe icyo babuherewe. Yabibwiye aborozi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu nama bagiranye tariki kuri uyu wa Gatandatu 30/11/2012.

Hari abahawe ubutaka ngo babwororereho, ariko bahitamo kubuha abaturage ngo bajye babuhinga, hanyuma bagabane umusaruro w’ibyeze muri ubwo butaka, ubusanzwe bwakabaye bukorerwaho ibikorwa by’ubworozi. Ibyo ni byo bizwi ku izina rya “Hinga tugabane”.

Minisitiri Karibata avuga ko “Hinga Tugabane” itagaburira amatungo. Akavuga ko umuntu wahawe ubutaka bwo kororeho yemererwa gufataho hegitari zitarenze ebyiri zo guhingaho ariko na byo bigakorwa mu rwego rwo kunganira ubworozi bwe.

Izo hegitari ebyiri zishobora guhingwaho ubwatsi bwiza bwo kugaburira inka cyangwa zigahingwaho ibindi bihingwa, nk’ibigori byo kugaburira inka, nk’uko minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yakomeje abisobanura.

Yavuze ko abari bafite gahunda yo korora bagiye bahabwa ubutaka bwinshi ugereranyije n’abashaka guhinga. Yemeza ko bitabaye nk’impanuka, kuko biri muri gahunda yo kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku bworozi ugere ku Banyarwanda bose.

Ikibazo cy’abantu bahawe ubutaka ntibabukoreshe muri gahunda ya “Hinga Tugabane”, giherutse nanone guhagurutsa Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, aho yasobanuriye aborozi bo mu ntara y’Iburasirazuba ko iyo gahunda itemewe.

Icyo gihe we yanavugaga ko umworozi utazubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe kororerwaho, ashobora no kwambura ubwo butaka bugahabwa abandi bashobora gukurikiza amabwiriza agenga ubutaka bwo kororeraho.

Aborozi bo mu murenge wa Murundi bavuze ko bagiye kugerageza kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi agenga inzuri.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe Kandi muraho? Ese umuntu yanyurahehe kugirango leta imuhe cg imutize ubutaka bwo koreraho kinyamwuga? Kuko nifuza kububyaza umusaruro.

Yamfashije Demutusi 0783424163 yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Mwiriwe Kandi muraho? Ese umuntu yanyurahehe kugirango leta imuhe cg imutize ubutaka bwo koreraho kinyamwuga? Kuko nifuza kububyaza umusaruro.

Yamfashije Demutusi 0783424163 yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka