Nyamasheke: Umusore w’imyaka 20 afungiye kwiba moto

Habiyambere Samuel wo mu mudugudu wa Nyamatete, akagari ka Nyamugari, umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga akurikiranyweho kwiba moto.

Uyu musore w’imyaka 20 yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 03/12/2012 afatanywe moto TVS Victor ifite plaque RC 116H yari yibye undi musore witwa Tuyishime Vedaste w’imyaka 19.

Amakuru avuga ko Habiyambere yibye iyi moto ya Tuyishime ayikuye aho yari iparitse ariko nyuma yaje gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Si ubwa mbere Habiyambere Samuel w’imyaka 20 yiba moto ndetse ngo afungwe, kuko amakuru dufite avuga ko asa n’uwabigize ingeso.

Ku wa gatandatu, tariki 01/12/2012, na bwo Habiyambere Samuel yatawe muri yombi azira kwiba moto, afungirwa kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga ariko aza gutoroka abari bashinzwe kumurinda ubwo yari agiye ku musarani.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka