Umushinga wa gali ya moshi Dar es salam-Isaka-Kigali ugeze kure

Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo icyegeranyo kigaragaza inyingo y’umushinga wa Gali ya Moshi Isaka-Kigali kizashyikirizwa Leta y’u Rwanda. Icyo gihe hazakurikiraho gushakisha abashoramari bazubaka iyi nzira izatwara imyaka itanu ngo itangire gikoreshwa.

Umushinga wa gali ya moshi Dares es salaam-Isaka-Keza-Kigali na Dares Es Salaam-Isaka-Keza-Gitega ni umushinga munini cyane uzatwara akayabo hagati ya miliyari enye na miliyari eshanu z’amadolari ya Amerika. Ni ukuvuga miliyari zisaga ibihumbi bitatu uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzira izaba ireshya na KM 1630, harimo KM 770 zisanzwe ziri hagati ya Dares-Es-Sallam na Isaka na KM 660 ziteganyijwe kubakwa kuva Isaka kugera Kigali na Gitega.

Ubwo yasuraga impuguke ziga iby’uyu mushinga, tariki 30/11/2012, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr Alexis Nzahabwanimana, yatangaje ko ibihugu byose uko ari bitatu bishishikajwe n’uyu mushinga, ku buryo ngo nta kigomba kuwukoma imbere.

Yagize ati: “U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bigomba kungukira cyane kuri uyu mushinga kuko bidakora ku nyanja. Twe nk’u Rwanda tugomba gushimangira ko twungukira kuri uyu mushinga kuko uvuze byinshi ku baturage bacu. Kuba rero ari umushinga ufatwa nk’uwa EAC nta gushidikanya ko uzagerwaho kandi ndabona imirimo igeze kure”.

Abahanga biga uyu mushinga ni abo mu isosiyete yo muri Canada yitwa CANARAIL, ifite ubunararibonye mu bwubatsi bw’inzira za Gali ya Moshi. Mu nyingo bamaze gukora, berekana ko ibi bihugu bizungukira kuri uyu mushinga kuko uzagabanya mu buryo bufatika ibiciro by’ingendo z’abantu n’ibicuruzwa.

Imirimo yose igenze neza, Gali ya Moshi Dares-ES-Salaam- Isaka-Kigali yatangira gukoreshwa mu mwaka wa 2018, ariko ikibazo cy’akayabo k’amafaranga agomba kugenda kuri uyu mushinga gishobora kuzafata igihe.

Biteganyijwe ko Gali ya Moshi y’amakontineri izaba ireshya na KM 2, mu gihe izajya itwara abantu izaba ireshya na M 240 z’uburebure. Biteganyijwe kandi ko urugendo Dar-Es-Salaam - Kigali ku mugenzi umwe ruzajya rwishyurwa amafaranga 20,000 y’amanyarwanda.

Ibiciro by’ibicuruzwa na byo bizaba biri hasi nk’uko izi mpuguke za CANARAIL zibigaragaza, kuko toni 25 za peteroli zizajya zishyura amadolari 2560, mu gihe ubu zishyura agera ku 4661.

Nubwo imirimo igenda neza nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibivuga, haracyari utubazo ku birebana n’inzira y’iyi Gali ya Moshi itarumvikanwaho neza, ari na yo mpamvu harimo kuba ibiganiro bigamije kunoza iyo gahunda.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bariya banyagwa ba Rugigana ko batumereye nabi bazatuma yubakwa se?? keretse uwabakuramo umwe nibwo bamenya ko natwe turi abantu!!!

Rukara yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

iterambere rirakataje

san roh yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Azaba ari byiza pe

king_carlos yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka