Kuva yatangira icyo gitekerezo muri 2007, Noneninjye amaze gushinga ikipe z’umupira w’amaguru: iy’abahungu n’iy’abakobwa baturuka mu mirenge ya Kinihira, Base, Rukozo, Tumba na Bshoki.

Noneninjye agira ati “nagize igitekerezo cyo gutoza abana umupira w’amaguru kuko nabonaga aho nkorera abana batitabira ibijyanye n’imikino. Nkunda Sport kandi nkumva nanayitoza buri wese kuko uretse kuba wayikora ukurikiye inyungu n’ubuzima bwacu burayikenera.”
Iyo ugeze aho aba bana bari hagati y’imyaka icumi na cumi n’irindwi bakorera imyitozo ubona ko bakeneye gufashwa kugira ngo bazavemo abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abahanga. Uretse umupira w’amaguru kandi abo bana banigishwa indi mikino nka rugby; ndetse n’uburere mbonera gihugu, discipline no gukunda bagenzi babo.

Noneninjye ngo yifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwamufasha akazamura sport mu rubyiruko kuko hari ibikoresho akeneye kugira ngo abashe gukora umupira urimo ubuhanga.
Yagize ati “Abana barabikunda ariko nta bikoresho bihagije nari nabona. Ibyo nari nabonye nari nabiguze nkoresheje amafranga yanjye.”

Nubwo yizeye ko akarere gashobora kuzamufasha, Noneninjye aracyakeneye inkunga ku bantu cyangwa ku miryango nterankunga kugira ngo aya makipe yabashije kubaka atange umusaruro.
Hortense Munyantore
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
igitekerezo kiza cyane gusa ibyo watekereje nibya kigabo....