APR VC na UNR nizo zizakina umukino wa nyuma mu irushanwa ryo kurwanya Malariya

Mu mikino ya ½ cy’irangiza yabereye mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, APR Volleyball Club na Kaminuza y’u Rwanda mu rwego rw’abagabo, nizo zabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa rigamije kurwanya Malariya ryeteguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ku bufatanye n’Imbuto Foundation.

Muri ½ cy’irangiza APR VC, biyoroheye cyane, yatsinze Kigali Volleyball Club (KVC) amaseti atatu ku busa, naho Kaminuza y’u Rwanda (NUR), nayo itsinda Kaminuza ya Kibungo (INATEK) amaseti atatu ku busa.

Nyuma yo gutsinda INATEK umutoza wa Kaminuza y’u Rwanda Fidele Nyirimana yavuze ko bakinaga bareba cyane umukino wa nyuma, aho bazakina na APR VC ikunze kubagora, ariko avuga ko ubu bamaze kuyitegura.

Yagize ati: “Gukina umukino wa nyuma na APR VC kuri twe ni ink’umwanya wo kwihimura kuri yo kuko yadutsinze ubushize muri Carré d’As, ariko ubu tumazeiminsi twitegura, kandi mu cyumweru kindi dusigaranye mbere yo guhura nabo, twizeye ko tuzayitsinda”.

Kapiteni wa APR VC Mathiew Rwanyonga avuga ko umukino wabo na Kaminuza y’u Rwanda uzaba ukomeye cyane kandi urimo ishyaka ku mpande zombi, kuko muri iki gihe usanga abakinnyi bakina mu makipe yombi ari abanyarwanda gusa kandi bamenyeranye.

Ati: “Urebye APR ya mbere ukareba n’iy’uyu mwaka, usanga iyo dufite ubu ikinamo abanyarwanda gusa. Ntabwo navuga ko ikomeye nk’iyo twari dufite mbere, ariko ishyaka abakinnyi b’abanyarwanda bafite muri iyi minsi, nibongeraho n’amabwiriza y’umutoza twizeye kuzahangana na Kaminuza y’u Rwanda cyane ko n’abakinnyi bayo usanga tuziranye”.

Umukino wa nyuma mu bagore uzahuza APR VC na Ruhango. APR VC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma imaze gutsinda Rwamagana amaseti atatu ku busa, naho Ruhango itsinda bigoranye cyane Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti atatu kuri abiri.

Imikino ya nyuma mu bagabo no mu bagore izakinwa ku wa gatandatu tariki ya 08/12/2012 kuri stade ntoya i Remera.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka