Burera: CPCs zahawe telefone zo kubafasha gutanga amakuru vuba icyaha kitaraba
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing Committees: CPCs) zo mu karere ka Burera zahawe telefone zigendanwa kugira ngo zijye zibafasha gutanga amakuru vuba kandi neza mbere y’uko icyaba kiba.
Izo telefone bazihawe kuri uyu wa kane tariki 27/12/2012 ubwo bahabwaga amahugurwa ku kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’uw’u Rwanda muri rusange. Ayo mahugurwa bayahawe nan Polisi y’u Rwanda.
Supt Vuningoma Alexis, umuyobozi wa CPCs ku rwego rw’igihugu, watanze ayo mahugurwa, yasabye CPCs zo mu karere ka Burera gukaza umutekano bawubumbatira kandi bawubungabunga.
“Community policing” ni urwego ruhuza inzego z’umutekano n’abaturage rukorera mu mudugudu. Ishinzwe gukumira ibyaha itanga amakuru, vuba kandi mbere, kuri Polisi iri hafi cyangwa se ku bandi bashinzwe umutekano.
Supt Vuningoma avuga ko Community policing igomba gukora akazi kabo uko bikwiye haba ku manywa cyangwa nijoro kugira ngo bakumire ibyaha bitaraba.
Agira ati “umuyobozi ntabwo aryama, ntabwo aryama. Iyo waryamye uba ufite ibindi bibazo uba uteje”. Yakomeje avuga ko umuyobozi wese ashinzwe kumenya amakuru y’uko abaturage ayobora biriwe ndetse n’uko baraye.

Supt Vuningoma yakomeje asaba CPCs zo mu karere ka Burera gukaza amarondo bayakora uko bikwiye, birinda uwo ariwe wese wabaremamo icyuho, bifashishije telefone bahawe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, Supt Francis Gahima asaba CPCs zo mu karere ka Burera kuba ijisho rya mugenzi wabo, bakumira ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko aricyo kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu karere ka Burera.
Abagize Community policing mu karere ka Burera uko ari 20 nibo bahawe telefone. Abo bose bakaba baragiye mu itorero rya CPCs zose zo mu Rwanda, ryabereye i Nkumba, muri ako karere.
Izo telefone bahawe bari barazemerewe na IGP Gasana Emmanuel, umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, ubwo yasozaga iryo torero tariki 11/07/2012.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|