Guverineri Munyentwari aremeza ko za SACCO zicunzwe neza

Mu gutaha ku mugaragaro inyubako za SACCO z’imirenge ya Mukingo na Kigoma mu karere ka Nyanza, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, yemeje ko ibi bigo by’imali nta gihombo bizagira kubera uburyo zicunzwemo.

Mu muhango wo kuzifungura wabaye tariki 27/12/2012 ari kumwe n’abaturage bo muri iyo mirenge, Guverineri Munyentwari yavuze ko nta muntu ukwiye kuzitiranya n’ibigo by’imali byagize igihombo zigafunga imiryango.

Ashingiye ku buryo Leta ikurikirana imicungire yazo yijeje abaturage ko nta gihombo na gito ziteze kuzahura nacyo.

Guverineri afungura SACCO y'umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.
Guverineri afungura SACCO y’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Yavuze ko mbere SACCO zigitangira abantu bacaga abandi intege bakababwira ko zizahomba ariko ngo ibyo ntibishoboka kubera ko hafashwe ingamba zo gukurikirana imicungire yazo.

Abaturage bo mu mirenge ya Mukingo na Kigoma yafunguwemo amashami ya SACCO bavuga ko bari basanzwe bakora ingendo bajya kubitsa mu bigo by’imali n’amabanki ari kure yaho batuye. Ibyo bikabasaba amafaranga y’indendo yiyongera kuyo bajya kubitsa cyangwa babikuza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yishimiye ko kubaka ibigo by’imali abaturage bagiye kujya babitsamo amafaranga yabo bagasabamo n’inguzanyo ari umuhigo besheje nyuma y’akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere gushyira mu bikorwa uwo muhigo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Abaturage bishimiye ko batazongera gukora ingendo nini bajya kubitsa muri banki ziri kure yaho batuye.
Abaturage bishimiye ko batazongera gukora ingendo nini bajya kubitsa muri banki ziri kure yaho batuye.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’imirenge 10 buri murenge ufite inyubako ya SACCO mu rwego rwo guteza imbere abaturage no kubatoza umuco wo kubitsa no kwizigama nk’uko umuyobozi w’aka karere abyemeza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka