Rutsiro : Akarere gafitiye ibitaro bya Murunda umwenda wa mituweli usaga miliyoni ijana

Amafaranga asaga miliyoni ijana ni wo mwenda akarere ka Rutsiro karimo ibitaro bya Murunda bitewe n’uko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ungana n’amafaranga igihumbi yatangwaga na buri munyamuryango mbere y’umwaka w’i 2010 wari mucye.

Mu karere ka Rutsiro haboneka ibigo nderabuzima 17, kuri buri kigo nderabuzima hakaba hakorera n’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza.

Ayo mashami ni yo abasha gukusanya imisanzu y’abaturage, noneho muri ayo mafaranga yakusanyijwe hakaba hari amafaranga azamuka ku karere, kugira ngo ubuyobozi bwa mituweli mu rwego rw’akarere bwishyure ubuvuzi ibitaro byakoreye abarwayi b’abanyamuryango ba mituweli.

Mbere y’umwaka w’2010, ubuyobozi bwa mituweli mu rwego rw’akarere ka Rutsiro ntabwo bwabashije kubona amafaranga ahagije yo kwishyura ibitaro bya Murunda, bituma habaho umwenda usaga miliyoni ijana; nk’uko bisobanurwa na madame Mukantabana Anne Marie, umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’akarere ka Rutsiro.

Yagize ati: “ubwo rero nk’amafaranga yagombaga kuzamuka icyo gihe ku rwego rw’akarere kugira ngo yishyure ubuvuzi bwakorewe abarwayi ku bitaro yabaye macye kubera ko batangaga umusanzu mucye, ntiyabasha kwishyura ubwo buvuzi, cyane ko buba ari ubuvuzi buhenze kuko busaba imiti myinshi kandi ihenze”.

Icyo kibazo ngo ntabwo cyabaye mu karere ka Rutsiro gusa, ahubwo ngo hari n’utundi turere twagiyemo imyenda ibitaro. Kubera ko ari ikibazo cyabaye henshi mu gihugu, kuri ubu ngo hariho gahunda ihuriweho na minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ndetse na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) kugira ngo bashakire hamwe uburyo ibyo bibazo byakemuka, ayo mafaranga yishyurwe.

Hagati aho ariko n’ubwo hari gushakishwa uburyo ibitaro bya Murunda byakwishyurwa, kuba bitarabashije kubonera ayo mafaranga ku gihe ngo byabigizeho ingaruka ku buryo hari inyubako zimwe na zimwe z’ibitaro zadindiye kubera ko ayo mafaranga ari yo yari kwifashishwa mu kuzubaka.

Mukantabana uyobora ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’akarere ka Rutsiro avuga ko kuva aho politiki y’ubwisungane mu kwivuza ihindukiye, umusanzu wa buri munyamuryango ukongerwa, ibyo bibazo by’imyenda byabagaho mbere ngo ntabwo bikibaho. Umusanzu buri munyamuryango yatangaga wavuye ku 1000 ugera ku 3000 na 7000.

Kuri ubu ngo abanyamuryango babasha kwivuza kandi akarere kakishyura neza haba ku bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro bya Murunda.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka