Nyamagabe: Abitwaye neza mu gutanga umusanzu wa mitiweli bashimiwe

Ibimina, utugari n’imirenge byo mu karere ka Nyamagabe byitwaye neza mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) byahawe ibihembo mu rwego rwo kubishimira uruhare byagize mu gutuma akarere gatera intambwe mu kwesa imihigo kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri uyu mwaka wa 2012-2013.

Abaturage b’Umurenge wa Mushubi nibo baje ku isonga mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakaba bahesheje uyu murenge wabo igikombe cy’abitabiriye gutanga umusanzu kurusha abandi, dore ko akagari ka Buteteri ko muri uyu murenge kamaze gutanga umusanzu wako ku kigereranyo kingana na 100%.

Ngo kuba mu kagari ka Buteteri baricaye bakaganira nk’abaturage, bagakora ubukangurambaga mu baturanyi bakabumvisha akamaro k’ubwisungane mu kwivuza ariyo ntwaro bakoresheje mu kubasha kwesa uyu muhigo wo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 100%; nk’uko byemezwa n’umujyanama w’ubuzima muri ako kagari.

Abaturage ba Buteteri barata amakarita ya mitiweri yabo.
Abaturage ba Buteteri barata amakarita ya mitiweri yabo.

Karinijabo Jean Claude, Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe yashimiye abaturage b’umurenge wa Mushubi, by’umwihariko ab’akagari ka Buteteri uruhare bagize mu gutuma akarere ka Nyamagabe kagera ku kigereranyo cya 74,6% mu bwitabire mu bwisungane mu kwivuza.

Yanashimiye uruhare rw’indi mirenge kuko narwo hari icyo rwongereye kuri kiriya kigereranyo ariko akaba yasabye imirenge iri inyuma kwikubita agashyi kugira ngo nayo itere ikirenge mu cya Mushubi kimwe n’indi yitwaye neza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byirigiro Emile nawe yashimiye abaturage b’akarere uruhare bakomeje kugira mu kwesa imihigo y’akarere, anasaba abayobozi b’indi mirenge kugira ishyari ryiza maze nabo bagaharanira ko imihigo itarangira nta gihembo na kimwe begukanye.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyamagabe aha igikombe umuyobozi w'umurenge wa Mushubi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe aha igikombe umuyobozi w’umurenge wa Mushubi.

Yasabye kandi abaturage gukora kuko hakiri intambwe ndende yo gutera mu nzira igana ku kwigira n’iterambere muri rusange.

Yagize ati “inzira iracyari ndende ntituragera ku iterambere nk’uko tubyifuza. Yego twishime tubyine twishimire ibyo twagezeho uyu munsi ariko tumenye ko n’ejo tugomba kugira icyerekezo. Dukomeze dukore ibikorwa bituma buri muturage wese ahindura ubuzima bukaba bwiza”.

Muri uyu muhango wabaye tariki 28/12/2012 hahembwe ibimina bitanu byabaye ibya mbere byahawe icyemezo cy’ishimwe ndetse n’amafaranga ibihumbi 50, bibiri muri byo bikaba ibyo mu kagari ka Buteteri.

Kabanda Jean Claude uyobora umurenge wa Mushubi yereka abaturage igikombe.
Kabanda Jean Claude uyobora umurenge wa Mushubi yereka abaturage igikombe.

Hahembwe utugari dutatu harimo aka Buteteri ko mu murenge wa Mushubi, aka Suti ko mu murenge wa Mugano n’aka Ngambi ko mu murenge wa Mbazi, n’imirenge itatu ariyo Mushubi, Mugano na Mbazi.

Mu tugari n’imirenge aba gatatu bahawe icyemezo cy’ishimwe n’amafaranga ibihumbi 50, aba kabiri bahabwa icyemezo n’amafaranga ibihumbi 70, naho aba mbere bahabwa icyemezo n’ibihumbi 100 hakiyongeraho igikombe cyahawe umurenge Mushubi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nitwa j damascene no kugirango umenye icyiciro urimo cyubudehe utaba aho ubarurirwa wabimenya gute

J Damascene yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka