A.Boys: itsinda rishya ririmba indirimbo zihimbaza Imana
Abavandimwe batatu Basir, Jun na Kobbi bashinze itsinda rikora indirimbo zo guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, bakaba basohoye indirimbo yabo ya mbere iri mu cyongereza bise “Ariho” bakoranye na Serge Iyamuremye.
Serge Iyamuremye uri gukorana n’iri tsinda atangaza ko nubusanzwe nawe afitanye isano mu muryango n’aba basore batatu.

Ngo nyuma yo kubona impano ibarimo yafashe icyemezo cyo gukorana nabo cyane kubera uburyo yakunze uburyo baririmba mu rurimi rw’icyongereza kandi bakora injyana ya Hip hop ibyo abenshi bita kuvuga imirongo.
Basir, Jun na Kobbi bose ni abasore bakiri batoya dore ko umukuru afite imyaka 17naho umutoya akagira imyaka16, bose bakaba bakiri mu mashuri yisumbuye aho biga ibintu bitandukanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|