Mu Rwanda abagera ku bihimbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu mwaka wa 2009 bwerekanye ko nibura mu Rwanda abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 44, byagaragaye ko abagera kuri 25/1000 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda.

Ibi byerekana ko n’urubyiruko rwugarijwe n’icyo kibazo nk’uko Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi ushinzwe serivisi zifasha abagore batwite mu bitaro bya ADEPR Nyamata.

Ati “ingorane ziterwa no kuguramo inda ari ikibazo cy’ingutu cyihutirwa kandi kireba buri wese kugirango gikumirwe hakiri kare”.

Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi avuga ko minisiteri y’ubuzima yiyemeje gukumira impfu zihitana abagore n’abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda.

Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi.
Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi.

MINISANTE ikwirakwiza serivise z’ubuzima bw’imyororokere mu gihugu hose kugirango abagore n’abakobwa bahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda bajye baziyambaza.

Dr. Gedeon ati “ umugore n’umukobwa wahuye n’icyo kibazo turamwakira tukamusuzuma , tukamuvura dukoresheje imiti cyangwa uburyo bwabugenewe bwo koza mu nda ye”.

Avuga ko kandi umugore wahuye n’icyo kibazo agomba kwihanganishwa kuko nyuma yo kuvurwa agirwa inama agomba gukurikiza mu gihe atarakira. Zimwe muri izo harimo kwirinda imirimo ivunanye, kwirinda imibonano mpuzabitsina no gukora urugendo rurerure.

Uwo mugore kandi ahabwa inama zerekeye imirire kugirango yiyongere amaraso yatakaje ndetse n’inama zerekeye kuboneza urubyaro, kuri ibyo kandi ahabwa inama ku cyorezo cya SIDA; nk’uko Dr. Gedeon André Mulumba Mukendi abivuga.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2008 yerekanye ko ku isi yose abagore n’abakobwa bakuyemo inda bagera kuri miliyoni 21 n’ibihumbi 600 muri uwo mwaka.

Muri abo abagera kuri 29% ni abo muri Afrika, iyo raporo kandi igaragaza ko mu mwaka hapfa abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 47 bitewe no gukuramo inda kandi abenshi muri abo bazira ingorane abantu bashobora gukumira cyangwa bakaziburizamo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka