Kalisa John yafunguwe
Nyuma y’ibyumweru bitatu amaze afunzwe azira gushyira ifoto ku rubuga rwa facebook, Kalisa John yarekuwe n’inzego za polisi tariki 27/12/2012.
Kalisa John uzwi cyane mu myidagaduro nk’umuntu ukunda gusakaza indirimbo z’abahanzi no kuzimenyekanisha yari yafashwe akurikiranyeho gushyira ifoto y’umukobwa ku rubuga rwa Facebook atabiherewe uburenganzira.
K John avuga ko yari yafashe foto y’umukobwa ujya gusa nk’aho ari umunya Ethiopia ayikoresha nk’ifoto imuranga ku rukuta rwe rwa Facebook (Profile Picture); K John utari uzi ko uyu mukobwa ari Umunyarwandakazi akaba yafashwe na Polisi akurikiranywe n’uyu mukobwa.

Nyuma yo guhatwa ibibazo K John ngo yasobanuye ko yakoresheje iyi foto nta kintu kibi yaragamije yayikoresheje nk’uko akoresha iz’abandi bantu bazwi cyane ko nta magambo yandi yigeze yandikaho.
Ati “ibi bimpaye isomo hari ingamba ubu nafashe zo kujya nkoresha amafoto y’abantu twavuganye, nahawe uburenganzira na banyirayo”.
Arashimira abamusuye mu buroko
Nyuma yo kurekurwa, Kalisa John yanditse kuri facebook ati: “...Byumwihariko ndashimira Dream Boyz kuko bambaye inyuma”.
Nubwo Kalisa John yakomeje ashimira n’abandi benshi mu bahanzi bamusuye, umwe mu nshuti ze Patrick Rukundo uzwi ku izina rya Patycope nawe abinyujije kuri facebook yagize ati: “Nta chaine idacika ,mwagiye ishyamba ariko ntibibakundiye , Kalisa John avuyemo ,Imana ishimwe !!!!”.
Egide Kayiranga na Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|