Iyo nkuba yabakubitiye mu nzu yabo iri mu mudugudu wa Kajumiro saa cyenda n’igice z’amanywa. Muri bo nta wapfuye, cyakora ngo umugore yarazahaye cyane. Urugi rw’inzu yabo rwahise rwiyasa rurasaduka.
Bakimara gukubitwa n’inkuba bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kibogora, bahageze bahita boherezwa ku Bitaro bya Kibogora, ari na ho barwariye kugeza ubu.
Kugeza mu gitondo cya tariki 26/12/2012, amakuru aravuga ko nta bibazo bikomeye bafite ku buryo nibikomeza kugenda neza, bashobora gusezererwa kuri uyu wa kane, tariki 27/12/2012.
Umunsi wa Noheri mu karere ka Nyamasheke wari waranzwe n’umucyo kuva mu gitondo ariko byageze ahagana saa cyenda z’amanywa, ikirere kirahinduka hagwa imvura nyinshi yumvikanagamo urusaku rwinshi rw’inkuba.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|