Ubucukuzi bw’amabuye mu Rwanda buzinjiza miliyoni 400 z’amadolari mu 2017

Abahagarariye abacukuzi b’amabuye mu Ntara y’Uburengerazuba baratangaza ko ubucukuzi bw’amabuye mu Rwanda bufite intego yo kuzinjiza miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2017.

Ibi ni ibyemejwe na Faida Jean Marie Vianney, perezida w’abacukura amabuye y’agaciro ku rwego rw’Intara y’iBurengerazuba. Yabitangarije mu gikorwa cyo gutora komite nyobozi y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Turere twa Karongi na Rutsiro tariki 27/12/2012.

Faida Jean Marie Vianney yavuze ko mu mwaka ushize wa 2011 amabuye y’agaciro yinjije amadorali miliyoni 158, bityo akaza ku mwanya wa kabili mu kwinjiza amadevise mu gihugu. Ubukerarugendo ni bwo buza ku mwanya wa mbere.

Faida arabisobanura agira ati: Dufite icyizere ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buzinjiza miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika mu 2017. Ikindi nababwira nuko Intara y’iBurengerazuba ari yo irimo amabuye y’agaciro menshi kurusha ahandi mu Rwanda kuko aboneka mu turere dutanu”.

Impamvu nyamukuru yatumye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butera imbere mu Rwanda ni uburyo bushya Leta y’u Rwanda yashyizeho bwo gushyira ibimenyetso ku mabuye y’agaciro bigaragaza inkomoko yayo, ibyo bita tagging cyangwa traceability.

Ibi nk’uko byasobanuwe n’abacukura amabuye mu Ntara y’iBurengerazuba byafashije kumvisha amahanga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro atandukanye nyuma y’ibirego bidafite ishingiro ko u Rwanda rucukura amabuye y’agaciro muri Congo Kinshasa.

Komite nyobozi y’abacukura amabuye y’agaciro mu turere twa Karongi na Rutsiro yatowe igizwe n’abantu barindwi. Perezida, ba vice perezida babili, umunyamabanga, abajyanama babili n’umubitsi. Perezida ni Hakizimana Bosco wo mu karere ka Rutsiro.

Hakizimana Bosco yatangarije abanyamakuru ko kuba hagiyeho urwego ruhagarariye abacukura amabuye muri Karongi na Rutsiro bigiye gutuma barushaho gukora neza bakubahiriza amategeko kandi bagahabwa ubufasha bakeneye n’ababishinzwe barimo ministeri y’umutungo kamere, uturere ndetse n’abashinzwe umutekano nabo bari batumiwe mu matora.

Chief Superintendant Seminega Jean Baptiste ukuriye Police y’u Rwanda mu Ntara y’iBurengerazuba nawe yavuze ko bishimishije kubona hagiyeho ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye:

“Turizera ko noneho akajagari kagiye kugabanuka kandi n’ibidukikije bitazongera kwangizwa n’abacukura amabuye. Mu minsi ishize mu karere ka Nyabihu abacukura bangije umugezi wa Sebeya buzuzamo ibitaka byavaga mu birombe bituma haba imyuzure yangirije abaturage”.

Umuhuzabikorwa w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’iBurengerazuba, Karemera Emmanuel, yijeje abacukuzi b’amabuye ubufatanye busanzwe buranga urugaga n’abikorera haba mu rwego rw’ubuvugizi, amategeko no kubarenganura aho barenganijwe.

Mu Rwanda haboneka amabuye y’agaciro atandukanye arimo coltant, gasegeleti, wallfarm na zahabu.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nimwe dukene nimukomerezaho babandi bavugako dusahura congo bazashira ivuga

kanyirida yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka