Imikwabu yo gufata inzererezi iratanga umusaruro mu mujyi wa Ngoma
Imikwabu yo gufata inzererezi mu mujyi wa Ngoma iragenda igabanya ibyaha by’ubujura bw’ibikoresho byo mungo bwari bwibasiye uyu mujyi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise.
Ibi byatangajwe nyuma yuko hafashwe inzererezi n’abatagira ibyangombwa bagera kuri 71 mu mukwabu wakozwe mu ijoro ryo kuwa 26/12/2012 .Muri uyu mukwabu hafatiwemo n’inzoga zitemewe zirimo na Kanyanga.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagize ati “Ukurikije imikwabu yagiye ikorwa ukareba n’aba bari ahangaha biragaragara ko bitanga icyizere kuko mu minsi yashize ubujura ndetse n’urugomo byari byafashe indi ntera none aho dufatiye izi nzererezi byaragabanutse kandi bizahoraho.”
Abafatanwe inzoga zitemewe ndetse n’urumogi muri uyu mukwabu bahakanaga icyaha nubwo ibibido bafatanwe bemeraga ko ari ibyabo.Umudamu umwe muri bo inzego z’umutekano zavugaga ko zamufatanye kanyanga yabihakanye.
Abafashwe wasangaga biganjemo urubyiruko rwabaga rufite imyenda isa nabi kandi runaba mu nzu ari benshi mu buryo butazwi n’amategeko.

Kuba izi nsoresore ziza mu mujyi ntacyo zikora kizwi kandi zitiyandikisha mu makaye y’umudugudu ngo bamenyekane nibyo bituma bafatwa kuko baba barimo n’abajura.
Izi nzoga zitemewe ziri mu bihungabanya umutekano nk’uko inzego z’umutekano zibivuga. Hashize iminsi mike muri aka karere umusore w’imyaka 20 afashe nyina umubyara ku ngufu abitewe n’inzoga.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|