Kayonza: Ihuriro ry’abahinzi ba Kawa ntirivuga rumwe n’akarere ku butaka akarere karyambuye

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi ba kawa mu karere ka Kayonza, Gakoze James, avuga ko ubuyobozi bw’ako karere bwambuye bamwe mu bahinzi ba kawa ubutaka bari barahawe kugira ngo babuhingeho kawa.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza we avuga ko ubwo butaka batigeze babuhabwa kuko bari barabutijwe nyuma bakabwamburwa kubera ko bananiwe kububyaza umusaruro.

Ihuriro ry’abahinzi ba Kawa mu karere ka Kayonza rigizwe na koperative eshanu, imwe muri izo koperative yitwa “Twongere Umusaruro wa Kawa” ikorera mu mirenge ya Rukara, Mwili, Gahini na Murundi ni yo yambuwe ubutaka nk’uko Gakoze abivuga.

Ubutaka iyo koperative yambuwe ngo yari yarabutijwe n’akarere ka Kayonza nyuma yuko inama njyanama y’akarere ka Kayonza iteranye ikemeza ko ubwo butaka bwegurirwa iryo huriro ry’abahinzi ba Kawa kugira ngo ribubyaze umusaruro, ndetse ngo ryanabwibarujeho nk’uko umuyobozi wa ryo abivuga.

Inkeragutabara zo mu karere ka Kayonza ziherutse kujya gutera amashyamba kuri ubwo butaka zivuga ko zifitanye amasezerano n’akarere ka Kayonza yo kubuteraho amashyamba.

Ahatewe amashyamba hari haramaze guterwa ingemwe za Kawa zatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi hanze y’igihugu (NAEB).

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko ubwo butaka atari ubw’iyo koperative kuko yari yarabutijwe n’akarere, nyuma ikaza kunanirwa kubukoresha.

Yongeraho ko akarere ka Kayonza ari kamwe mu turere twatoranyijwe na minisiteri y’umutungo kamere kugira ngo duhingwemo amashyamba kubera ko dufite ahantu h’ubutayu.

Ubutaka iyo koperative yiyitirira ngo bwabaruwe mu bugomba guterwaho amashyamba kuko ababwiyitirira bari barananiwe kububyaza umusaruro. Iyo ngo ni yo mpamvu Inkeragutabara zabuhinzeho amashyamba ku masezerano zifitanye n’akarere ka Kayonza na minisiteri y’umutungo kamere.

Ikibazo cy’ubwo butaka ngo cyagejejwe ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi, ariko kiburirwa igisubizo, ndetse ngo cyanagejejwe ku muvunyi mukuru w’u Rwanda, Aloysie Cyanzayire ubwo yasuraga akarere ka Kayonza mu kwezi kwa 11/2012 nk’uko Gakoze James abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka