Nshimiyimana yerekeje muri AS Kigali nyuma y’aho Kiyovu Sport itinze kumusinyisha amasezerano
Nshimiyimana Eric, wari wagizwe umutoza wa Kiyovu Sport ariko igatinda kumusinyisha amasezerano, yerekeje muri AS Kigali nayo itari ifite umutoza nyuma y’aho Casa Mbungo André wayitozaga yerekeje muri Police FC.
Hari hashije icyumweru kimwe Nshimiyimana Eric yumvikanye na Kiyovu Sport ko azayibera umutoza agasimbura Kanyankore Gilbert Yaoundé wasubiye muri Vital’o mu Burundi, ariko yaje guhindura icyemezo ajya muri AS Kigali, dore ko atari yagasinye amasezerano muri Kiyovu Sport.
Nshimiyimana wari waratangiye gukoresha imyitozo muri Kiyovu Sport, yatinze guhabwa amasezerano ngo ayasinye, ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bukavuga ko bwari bukirimo kuyanononsora, dore ko iby’ibanze bari baramaze kubyemeranywa.
Ubwo Kiyovu Sport yatindaga gusinyana amasezerano na Nshimiyimana, nibwo yatangiye kuganira na AS Kigali, ndetse baza kumvikana ko yabatoreza ikipe, ahita ayerekezamo ndetse anasinya amasezerano y’imyaka ibiri, Kiyovu Sport ikaba isigaye ishaka undi mutoza.
Umuyobozi wa AS Kigali, Masengesho Felix, avuga ko bakomeje gushakisha umutoza wasimbura Casa Mbungo, basanga Nshimiyimana yababera umutoza mwiza, dore ko yari yaranigeze gutoza iyo kipe y’Umugi wa Kigali mu myaka yashize.
Nshimiyimana yasabwe gukomeza guhesha ishema AS Kigali agatwara ibikombe nk’uko Casa Mbungo yabikoze ubwo yatwaraga igikombe cy’Amahoro muri 2013 akanagera muri 1/8 cy’irangiza mu mikino ya ‘Confederation Cup’.
Kugirango yitware neza muri iyo kipe yegukanye umwanya wa gatatu muri shampiyona iheruka, Nshimiyimana afite akazi ko gushaka abakinnyi beza bo gusimbura Jimmy Mbaraga, Mwemere Ngirinshuti ndetse n’umunyezamu Emery Mvuyekure berekeje muri Police FC, ndetse na Mushimiyimana Mouhamed ushakwa n’iyo kipe.
Nshimiyimana Eric yarekeje muri AS Kigali avuye mu ikipe y’igihugu Amavubi yari amaze umwaka umwe ari umutoza wayo mukuru akaba yarayihawe ubwo Milutin Micho yari yungirije, yirukwanwaga kubera umusaruro mubi.
Muri Mata uyu mwaka, ubwo Amavubi yashakirwaga umutoza mushya Stephen Constantine, Nshimiyimana yahise ava kuri ako kazi, ari nabwo yatangiye gushaka ikipe yatoza.
Nshimiyimana w’imyaka 42 yakinnye umupira w’amaguru muri APR FC ndetse no mu Mavubi, anatoza amakipe atandukanye arimo AS Kigali, Isonga FC, APR FC ndetse n’Amavubi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|