Nyamagabe: Yunguka ibihumbi 40 ku kwezi mu gucuruza ibirayi abitwara ku igare

Munyemana Grégoire, ukora akazi ko gucuruza ibirayi abitwara ku igare kuva mu murenge wa Gatare abijyana mu mujyi wa Nyamagabe, aratangaza ko n’ubwo ari akazi kavunanye ariko kamugejeje kuri byinshi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Munyemana umaze imyaka itatu akora ubucuruzi bw’ibirayi aho ajyana igare agatwaraho ibiro bigera kuri 200 avuga ko byibuze ku nshuro imwe abona inyungu y’ibihumbi umunani, mu cyumweru kimwe akaba atunda ibirayi inshuro ebyiri, bityo mu gihe cy’ukwezi akaba afite byibuze inyungu ihwanye n’amafaranga ibihumbi 40 kuko hari ayo nawe akoresha nko guha abantu bamufasha kubisunika ageze ahaterera we atakwishoboza kubisunika ari umwe.

Ati “Hari nk’urugendo rw’amasaha atatu. Ubu mpakiye ibiro 200, inyungu irimo ni nkeya ariko nyine iradutunze nta kibazo. Nko mu kwezi sinabura ibihumbi 40 by’inyungu”.

Munyemana Gregoire ari gupakira ibirayi ku igare.
Munyemana Gregoire ari gupakira ibirayi ku igare.

Mu myaka itatu Munyemana amaze muri aka kazi ko gucuruza ibirayi abitwara ku igare abivana aho byera akabigeza mu mujyi wa Nyamagabe, ngo bimaze kumugeza kuri byinshi kuko yabashije kubaka inzu ye bwite ndetse akanashaka umugore, akaba yaranabashije kugura amatungo yo mu rugo harimo n’inka. Kubwe ngo akazi kose umuntu agomba kugakora agakunze kuko aribwo gashobora kumuteza imbere.

“Nubatsemo nshakamo n’umudamu (umugore), nguramo n’amatungo yo mu rugo. Kanteje imbere nta kibazo karantunze. Imvune nyine zirimo ariko ntabwo ari cyane umuntu ntiyareka kugakora. Akazi kose umuntu agomba kugakora ashyizemo imbaraga kuko kagomba kumuteza imbere igihe yagakoze nta bute kamuteye,” Munyemana.
Uyu mugabo akomeza asaba abantu bafite akazi runaka bakora kwibuka kuzigama mu gihe bakibashije gukora kugira ngo ubwo bazaba batakibashije bazabone ikibagoboka.

Aha yari afashe urugendo yerekeza mu mujyi wa Nyamagabe ava mu murenge wa Gatare.
Aha yari afashe urugendo yerekeza mu mujyi wa Nyamagabe ava mu murenge wa Gatare.

Ati “Akazi umuntu agomba kugakora ateganya kugira ngo igihe azaba afite imbaraga nkeya azabone ikimutunga nyuma. Umuntu arazigama ukaba waguramo nk’uturima tuzagutunga icyo gihe”.

Si Munyemana gusa ukora aka kazi ko gutwara ibirayi ku igare abivana mu mirenge byeramo yegereye pariki y’igihugu ya Nyungwe abijyana mu mujyi wa Nyamagabe, kuko iyo unyuze muri ibi bice ugana mu mirenge ya Buruhukiro na Gatare uhura n’amagare menshi yikoreye ibirayi, bigaragara ko uyu murimo utunze imiryango myinshi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka