Musanze: Abaturage babangamiwe n’umukino wa kazungunarara ubacucuza utwabo

Abaturage bo mu Karere ka Musanze barema isoko rya Byangabo riri mu Murenge wa Busogo bavuga ko babangamiwe n’umukono w’urusimbi bakunda kwita kazungunarara ukinirwa inyuma y’iryo soko, abana n’abagore bajya bashukwa bagakina uwo mukino bataha imbokoboko kandi baba baje guhaha ibintu bitandukanye.

Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 15 n’amarira yazenze mu maso, yaremye isoko aje kugurisha inkoko ze ebyiri ariko amafaranga 4000 ntayo yacyuye, yayashese muri uwo mukino ataha imbokoboko.

Uyu muhungu ukomoka mu Murenge wa Shingiro yagize ati: “Ni bwo bwa mbere nari mbonye uyu mukino, bwa mbere nashyizeho bibiri barya igihumbi bansubiza igihumbi nongeye gushyiraho ibihumbi bibiri ngira ngo bampe ibihumbi bine yose bararya ndetse n’ikindi gihumbi nashyizeho”.

Ubwo yashyiragaho ayo mafaranga, abantu benshi bari bashungureye ariko ngo ntawahingutsa ijambo rimuburira kuko itsinda ry’abasore batandatu bakina uwo mukino w’urusimbi uzwi nka kazungunarara bava mu Karere ka Nyabihu no mu Mujyi wa Musanze babagirira nabi, nk’uko abaturage twasanze aho babivuga.

Abantu bashungereye aho bakina umukino w'urusimbi uzwi nka "kazungunarara".
Abantu bashungereye aho bakina umukino w’urusimbi uzwi nka "kazungunarara".

Abo baturage bakomeje batangariza Kigali Today ko bakeka ko bakorana n’abajura na bo baraza bagakora mu mifuka abantu bashungereye n’ibyo bafite barambitse hasi bakabura irengero ryabyo.

Ngo baba ari batandatu babanza gukina hagati yabo ari ko barya nk’uburyo bwo kujijisha abandi bagashyiraho amafaranga yabo bakayarya. Nk’uko abo baturage babyemeza, abagore bashyiraho amafaranga, imyambaro ndetse n’imyaka babibarya bataha imbokoboko amarira ari yose.

Umunyeshuri wambaye impuzankano bigaragara ko yiga mu mashuri yisumbuye yabwiye Kigali Today ati: “nashyizeho amafaranga 3500 nari naje kugura ipantaro ntahira aho, rwose ubu ni ubujura biratubangamiye ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora kuri iki kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere mu Karere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko mu nshingano zabo bafite harimo kubungabunga umutekano w’abaturage, uwo mukino w’urusimbi ukaba uhungabanya umutekano n’ubukungu bw’abaturage, yizeza ko icyo kibazo kigiye guhagurukirwa.

Ati: “Turakurikira ntabwo kiramara akanya ni ikintu toto ni ikintu simple (cyoroshye) ntabwo ibyo ngibyo bigomba kubaho.” Musabyimana yakomeje avuga ko uwo mukino wa kazungunarara ari umukino utemewe urimo uburiganya ushobora no gukurura ingeso mbi z’ubujura ku bana bashakisha amafaranga yo gushora muri uwo mukino.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka