Kabarore: Bihangiye umuhanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo
Abaturage batuye mu kagari ka Kabeza n’aka Marumba mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko bo ubwabo barimo kwishakamo igisubizo cy’ikibazo cy’umuhanda uhuza utu tugari twombi wababuzaga guhahirana.
Akagari ka Kabeza ku buryo bw’umwihariko mu mudugudu wa Gatoki kegeranye cyane n’Umudugudu wa Rutenderi mu Kagari ka Marumba mu Murene wa Kabarore, nyamara utu tugari twombi ngo ntitwashoboraga guhahirana kubera ko nta muhanda waduhuzaga.
Nyuma yo gucengerwa na gahunda yo kwishakamo ibisubizo, abaturage b’utu tugari twombi biyemeje guhanga umuhanda ubahuza, uyu muhanda ngo ukaba ugiye gutuma bihuta mu iterambere.
Sibomana Patrice wo mu kagali ka Marumba, yemeza ko mu kagali bahana imbibe ka Kabeza hari ikigo nderabuzima ariko ko kubera ikibazo cy’umuhanda utahagera bajyaga kwivuza mu kigo nderabuzima cya Kabarore, aho bakoraga ibirometero bigera ku munani by’urugendo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Murara Fred, ashimangira ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage ari inzira bigaragara ko yihutisha iterambere ahereye ku gikorwa nk’iki.
Yagize ati: “Nibyo koko utu tugali nta muhanda twari dufite uduhuza ku buryo byagoranaga guhahirana hagati yatwo twombi, ariko bitewe n’ubukangurambaga twakomeje gukora mu baturage batuye muri utu tugali, baje kumva ko bashobora kwishakamo ibisubizo kandi bakagera ku ntego biyemeje”.
Aba baturage bo mu tugari twa Kabeza na Marumba mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko ubuyobozi bwiza bukomeje kubafasha kwihuta mu iterambere, kuko ngo uretse no guhanga imihanda nk’iyi bishimira uburyo bishyira hamwe bakiyubakira amashuri n’ibindi bikorwa remezo, bagahamya ko byose babifashwamo n’ubuyobozi buhora bubaganisha mu nzira y’ibisubizo.
Benjamin NYANDWI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|