Abamotari babangamiwe n’itegeko rya RURA risaba kuzuza moto 100

Koperative y’abamotari COTRATAMORU ikorera muri Rutsiro ivuga ko itegeko rya RURA ribasaba kuzuza moto 100 bakabona guhabwa ibyangombwa ribabangamiye.

Aba bamotari ba COTRATAMORU (Cooperative de Transport Taxi-Moto de Rutsiro) bakorera mu gace ka Congo-Nil, mu Murenge wa Gihango, bavuga ko mbere bahabwaga ibyo byangombwa igihe cyose umumotari yabaga yaguze moto akajya mu ishyirahamwe hatitawe ku mubare wa moto bafite.

Ikibazo bafite ngo ni uko Basabwa kugira Moto Ijana ngo bemererwe guhabwa ibyangombwa byo gutwara abagenzi kandi bo izo bafite zitageze no kuri 70.
Ikibazo bafite ngo ni uko Basabwa kugira Moto Ijana ngo bemererwe guhabwa ibyangombwa byo gutwara abagenzi kandi bo izo bafite zitageze no kuri 70.

Uyihorana Gervais umaze imyaka itanu muri aka gace, avuga ko babangamiwe n’icyemezo cya RURA.

Agira ati “Ibintu RURA yazanye byo kuzuza moto ijana ngo tubone ibyangombwa byo gutwara abagenzi birabangamye. Kuki se mbere babiduhaga batatunanije? Nta moto ijana twapfa kubona kuko ubu turi abanyamuryango batanageze kuri 70 kandi nta munyamuryango ufite moto irenze imwe.”

Mugenzi we Gaspard Bazirabunguka ati “Tubangamiwe n’icyemezo cya RURA, mutuvuganire rwose badohore kuko twari dusanzwe duhabwa ibyangombwa nta yandi mananiza."

Abamotari baraparika muri parikingi bagategereza abagenzi ariko iyo banababonye ngo Bacungana na Polisi yo mu muhanda kuko iyo babafashe babahanisha ibihumbi 10 byo kutagira ibyangombwa byo gutwara abagenzi.
Abamotari baraparika muri parikingi bagategereza abagenzi ariko iyo banababonye ngo Bacungana na Polisi yo mu muhanda kuko iyo babafashe babahanisha ibihumbi 10 byo kutagira ibyangombwa byo gutwara abagenzi.

Akomeza agira ati "Ariko se nk’ubu akarere k’icyaro, ubona parikingi imwe yabona moto ijana? Kereka twiteranije n’ab’ahandi mu zindi parikingi kandi ntibyakoroha.”

Umukozi wa RURA ushinzwe ibinyabiziga, Rikoro Alain, avuga ko niba abo bamotari bafite ikibazo kibakomereye bagomba kwegera RURA bakarebera hamwe uburyo bushobora kuborohereza bakabona ibyangombwa.

Ati “Abo bamotari niba iryo tegeko ribabangamiye, bazohereze Perezida wa Koperative aze hano i Kigali turebe ukuntu iyo mbogamizi yavaho kuko tutashyizeho iryo tegeko kugira ngo tubabangamire.”

Aba bamotari bamaze ukwezi ibyangombwa byabo byo gutwara abagenzi birangiye, bakaba bavuga ko iyo bahuye na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda babahanisha amande y’ibihumbi 10Frw, bityo ngo bakaba bakorana igihunga kinabaviramo igihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Muraho Ndi Umumotari Nkorera Mukarere Karubavu Niba Hari Abayobozi Basoma Ibitekerezo BYokwiki Kinyamakuru Mudufasha Mudutabare Mudukize Akarengane Tumaranyigihe.Kajyanye Namafaranga Yacu Abayobozi Bamakoprative Barya Twajya Gutanga Ikibazo Mwihuriro Ryamakoprative INIO Rikorera Hano Mukarere Karubavu Tugasanga Barayasangira. Nibyinshi Untu Yavuga Nokubundi Buyobozi Kumikoranire Yabwo Namakoprative Gusa Niba Mudutekerezaho Byumwihariko Hano Mukarere Karubavu Mudufashe Murakoze

Ishimwe Trasisi yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Mbanje Kubasuhuza Muraho
Nonese koko akarengane kabamotari reta yacu yaba yakumva Ubu haringonyinshi zasenyutse kubera ibibazobibera mukimotari Rubavuho birarenze Ntitumenya Nirengero ryamafranga dutanga wagirango Nomukarere ntabuyobozi bubamo ?Arasiye izakugenzura burikoperative ikabah’akantu Niba harumuyobozi wahombeje koperative bikarangiraho nahorura Niyihangane idukiranure naporisi murakozeeee

Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

Nimudutabare mutuvuganire kuko Ntahandi bipfira uretse mubayobozi babamotari Hano
irubavu abayobozi bamakoperative bayasangira numuyozi wa iniyo wagiricyo ubaza moto kubyangombwa moto bakayifunga mudutabare murakoze

munyamana benjame yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

ABAFITE IBYO BIBAZO NIBENSHI AHUBWO RURA NIFASHE BOSE BABIFITE KUKO HARI AGIYE GUSENYUKA KANDI YARI YARABASHIJE KWISHAKIRA UBUZIMA GATOZI

MUNYANEZA JEAN de DIEU (COITAMO) yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ababangamiwe n’iryo tegeko rya RURA nibenshi kuko abadafite icyo cyangombwa no muri KIGALI hari cooperative nazo zikeneye ibyangombwa ariko kubera kubura moto ijana babuze uko bigira gusa biragoye kuba cooperative idafite ibyangombwa kuba yatera imbere , reba nkubu muri UNION YA GASABO hari arenga 8 abarirwa muri FERWACOTAMO gusa udashyizemo abarizwa muri SYTRAMORWA , Urumva ko rero uyashyize hamwe , ukareba muri UNION zose z’umujyi wa KIGALI ubwo rero ntawatinya kuvuga ko no muri kigali hari ikibazo , twe rero tukumva RURA yajya ireba no kubushobozi bwa cooperative naho iherereye , gusa namwe icyo kibazo Abo kireba bagakwiye kwegera RURA

MUNYANEZA JEAN de DIEU yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ababangamiwe niri tegeko ni benshi kuko amakoperative afite azo moto nimake kuko no muri KIGALI hari abatazibona

MUNYANEZA JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka