Hangijwe ibiyobyabwenge by’agaciro ka miliyoni 150Frw
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi mu Karere ka Kirehe, zangize ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na kanyanga bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 150Frw.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Gashyantare 2016, ni bwo iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gahara, aho hangijwe urumogi rusaga toni, litiro 715 za kanyanga na duzeni 108 z’amashashi atemewe mu gihugu.

Ibyo biyobyabwenge ni ibyafashwe mu mezi atandatu ashize byinjirira mu Murenge wa Gahara biva mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.
Bamwe mu bafatanwe ibyo biyobyabwenge bavuga ko bicuza impamvu bishoye muri ubwo bucuruzi, bagakangurira abaturage kubyirinda kubera ingaruka bimaze kubagiraho.

Numviyumukiza Théodore asanga kuba yarafatanwe ibiro bine by’urumogi bigiye kumubuza iterambere, kuko yari asanzwe ari umuhinzi w’urutoki kandi na rwo rumwinjiriza.
Agira ati “Ni abasore banshutse banyumvisha inyungu zibibamo, ngura ibiro bine ku mafaranga 3.000, nkaba naragombaga kurugeza i Kigali ku bihumbi 13 ku kilo. Nkigera muri kaburimbo, Polisi yahise imfata none ndafunzwe.”
Musonera Damascène na we wafashwe yambutsa kanyanga azivana muri Tanzania, asanga bimuteye igihombo.

Ati “Ndicuza nk’umugabo ufite abana n’umugore nkaba ndyamye ku isima, amasomo yaratangiye abana ntibazabona uko biga, uwampa amahirwe ya nyuma nafasha Polisi kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho bingejeje ndahazi.”
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko abishora mu biyobyabwenge basubiza igihugu inyuma.
Ati “Aya mafaranga agiye kwangizwa ni menshi cyane. Miliyoni zisaga 150 murumva uko angana? Yakagombye kuba akora ibikorwa by’iterambere. Miliyoni 150 ntabwo zakubakwamo inyubako y’amashuri abana bakiga neza? Ntabwo yavamo mituweli abatishoboye bakavurwa?”

Kayigi asanga ari imyenda bamwe bahabwa na banki bakayatagaguza barwanira gukira mu nzira zitemewe, aho kuyajyana mu iterambere. Avuga ko ibyo bigira ingaruka ku muryango, umugore akabaho nabi abana bakarwara bwaki amasambu agatezwa kubera umwenda wa banki.
Yasabye abaturage gukumira ibiyobyabwenge baharanira kubaka igihugu aho kugisenya. Ati “Ni mwe, nitwe ni buri muntu wese ukwiye kuba ijisho ry’umuturanyi harwanywa ikibi n’igisa na cyo.”
Ohereza igitekerezo
|