REB irashima Umushinga EDC ku nkunga yawo mu burezi

Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) kirashimira umushinga EDC kubera inkunga y’ibikoresho watanze mu mashuri abanza kuko ngo byongereye abana ubumenyi.

Byavugiwe mu nama yahuje ubuyobozi bwa EDC, ishami ryawo rya L3 (Literacy, Language and Learning Initiative), abafatanyabikorwa bawo na REB, yabaye kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016, ubwo bagaragazaga ibyo bamaze kugeraho kuva watangira muri 2011.

Gasana Janvier uyobora REB avuga ko inkunga y'umushinga EDC yafashije abanyeshuri kongera ubumenyi.
Gasana Janvier uyobora REB avuga ko inkunga y’umushinga EDC yafashije abanyeshuri kongera ubumenyi.

Umuhuzabikowa by’uyu mushinga, Ndahayo Protogène, avuga ko EDC-L3 yagiyeho kubera ikibazo cyari cyagaragaye mu mashuri abanza.

Ndahayo agira ati “Ni ikibazo cyo kutamenya gusoma no kwandika ku bana, ku buryo hari n’abageraga mu wa gatanu bataramenya gusoma neza Ikinyarwanda, cyane ko hari hajemo n’ikibazo cy’indimi muri rusange kubera ko byari mu gihe cyo kubamenyereza gukoresha Icyongereza.”

Akomeza avuga ko n’ubusanzwe abana bigaga ariko ngo kwari ukugira ngo hanozwe imyigire yabo, cyane ko imfashanyigisho batanga zijyanye na gahunda ya REB.

Abitabiriye inama barashima ibikorwa by'uyu mushinga EDC.
Abitabiriye inama barashima ibikorwa by’uyu mushinga EDC.

Umuyobozi mukuru wa REB, Gasana Janvier, avuga ko uyu mushinga waje ukenewe kubera ikibazo cyo gusoma mu mashuri abanza.

Gasana agira ati “Twafatanyije n’uyu mushinga dutunganya ibindi bitabo byiyongera ku byo basanzwe bakoresha, ku buryo umwana akigira icye, akagitahana, yaba ari no mu tundi turimo akaba agifite agisoma; cyane ko birimo n’ibishushanyo bijyanye n’ikigero cya buri wese.”

Avuga ko kuri ibi bitabo hiyongeraho n’uburyo bwo kwigisha abana hifashishijwe amajwi aba yafashwe ku byuma biyasakaza na byo byatanzwe na EDC, bigafasha abana kongera ubushobozi bwabo mu gusoma kubera gukurikira ibyo bateguriwe mu majwi.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu mashuri ubu bufasha bwagezemo, urwego rwo gusoma abana bagezeho rutandukanye n’aho butaragera.

Umushinga EDC-L3 watangiye gukora mu mpera za 2011, ugafasha abana bo mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa kane bo hirya no hino mu gihugu.

Umaze gutanga ibitabo by’Ikinyarwada, Imibare n’Icyongereza bisaga miliyoni zirindwi ku banyeshuri ndetse n’ubundi bufasha butandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka