Yasabiwe gufungwa burundu ashinjwa kwica umugore we

Ntawera Alphonse wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe ukekwaho kwica umugore we, Mukamudenge Emeliana, yasabiwe gufungwa burundu.

Ni mu rubanza rwabereye mu Kagari ka Rwesero ku wa 03 Gashyantare 2016 aho Ntawera yemereye imbere y’abaturage icyaha cyo kwica umugore we mu ijoro ryo ku wa17 Mutarama 2016.

Ntawera wishe umugore we asaba kugabanyirizwa ibihano avuga ko ari ibyamugwiririye.
Ntawera wishe umugore we asaba kugabanyirizwa ibihano avuga ko ari ibyamugwiririye.

Hagenimana Edouard, Umushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, ashinja Ntawera kwica umugore we nyuma yo gusangira inzoga mu kabare umugabo agataha kare umugore agataha mu ijoro bikavamo gushwana.

Ati “Ntawera yatashye mbere umugore amubwira ko agiye kubanza kureba aho agura imyumbati yo kurya. Umugabo yageze mu rugo ategereza umugore bigera saa tanu z’ijoro umugore aza amukinguza umugabo agira uburakari n’inzoga yari yamyweye afata umuhoro atema umugore we mu mutwe inshuro ebyiri amukubita undi ku maboko”.

Uwizeyimana Jean Pierre, Umuyobozi Wungirije w’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma wayoboye urubanza yasabye Ntawera kwiregura ku byo aregwa.

Ntawera yemeye ko yishe umugore we akavuga ko ari ibyamugwiririye kuko umugore ari we washoje intambara atashye mu ijoro.

Akomeza agira ati “Mwampa imbabazi mu kagabanya igihano ngashaka uko narera abana banjye kuko ni ibyangwiririye”.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Ntawera avuga ari amatakirangoyi kuko gufata umuhoro akawutemesha umuntu atari ibyamugwiririye, akaba adakwiye kubigira urwitwazo rwo gusaba kubabarirwa, amusabira gufungwa burundu.
Bamwe mu baturage twegereye nyuma y’urubanza bavuga ko badashigikiye igihano gisabiwe Ntawera.

Bamwe mu bari baje kumva urwo rubanza.
Bamwe mu bari baje kumva urwo rubanza.

Serushyana Habibu ati “Nyakwigendera yaragiye koko ariko birazwi ko atitwaraga neza. Rwose ni ubwa mbere twumvise icyaha kuri uyu mugabo Ntawera. Yakoze nabi arahubuka arica, gusa bamubabarire atahe arere abana kuko na we si we”.

Uwitwa Nyiramivumbi Anges, we ati “Ntiyamwishe abishaka kuko kuva bashakana umugore ntiyigeze amuha amahoro. Yajyaga mu kabari agataha nijoro umugabo akita ku bana, kumwica byatewe n’umugore watashye nijoro yasinze umugabo amubajije aho yiriwe umugore amujyaho arahondagura, bace inkoni izamba”.

Ntawera ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo y’142 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko kwica uwo mwashakanye bihanishwa igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye ndabona uwo Mugabo Atagombaga kwihanira Aha Umugorewe Igihano cyo kumwica uko bwagenda kose ningobwa ko Ahanwa hakurikije Amategeko mungingo yigitabo cyamategoko Ahana y’Urwanda 142 Naho kuvuga ko Byamugwiririye buriwe se wakozicyaha niko avuga Ahubwo hazarebwe uko harebwa abobanabe kubwanjye mbona icyaha cyo kwica kubushake ni Burundi nihazabu kugirango nabandi babitekerezaga babicikeho.

Bigirimana Alexis yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

Njye ndabona uwo Mugabo Atagombaga kwihanira Aha Umugorewe Igihano cyo kumwica uko bwagenda kose ningobwa ko Ahanwa hakurikije Amategeko mungingo yigitabo cyamategoko Ahana y’Urwanda 142 Naho kuvuga ko Byamugwiririye buriwe se wakozicyaha niko avuga Ahubwo hazarebwe uko harebwa abobanabe kubwanjye mbona icyaha cyo kwica kubushake ni Burundi nihazabu kugirango nabandi babitekerezaga babicikeho.

Bigirimana Alexis yanditse ku itariki ya: 5-03-2016  →  Musubize

nkurikije uko mbisomye uwo mugore niwemubi,nubwo uwomugabo yishe njyendumva yagabanyirizwa ibihano, none nafungwa abana baraba abande? MURAKOZE.

BENIMANA Benjamin yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka