Ubwo habaga umukino wahuje Cameroun na Ethiopia ku wa 21 Mutarama 2016 mu mikino ya CHAN, kuri Stade Huye, umukino wahagaze iminota 12 kubera umwijima, bitewe na moteri yari izimye.
Umukozi wari ushinzwe kugenzura ikora ry’iyi moteri, Mbabarempore Deleon, ndetse n’umukozi wa MINISPOC, Aimable Rwabidadi, wari ushinzwe kugura mazutu bakekwaho gutera iki kibazo, bahise bashyikirizwa inzego za Polisi, none kuri uyu wa 04 Gashyantare 2016 bitabye urukiko.
Rwabidadi araregwa kuba yaranyereje amafaranga yagombaga kuyigura, akagura idahagije kugera ubwo ibashiriyeho moteri ikazima.
Ubushinjacyaha kandi bushingiye ku mpapuro zagenewe guhesha mazutu kuri za sitasiyo (Bon) zitarakoreshwa zifite agaciro k’amafaranga 1.300.000 y’u Rwanda bamusanganye, buvuga ko yari afite umugambi wo kunyereza ayo mafaranga kuko ngo zabaga ari izasagutse bagura mazutu ku mikino yarangiye.
Rwabidadi n’abamwunganira bahakana ibyaha aregwa, bavuga ko nta mazutu yabuze cyane ko hari amajerekani 13 atarakoreshwa, ari na yo yahise ikoreshwa. Amafaranga yasigaye yo ngo yagombaga kuzayagaragaza muri raporo CHAN irangiye.
Ati “Nta mutungo nanyereje kuko n’izo bons bazisanze mu modoka y’akazi kandi ndi no mu masaha y’akazi.”
Mbabarempore Deleon, umukozi w’ikigo “Smart Energy Solution” wari ushinzwe kumenya ibigendanye n’iyi moteri yakoreshwaga, we aregwa guhishira no gufatanya icyaha na Rwabidadi.
We ariko yiregura avuga ko ntaho yahuriraga n’amafaranga ndetse n’igurwa rya mazutu, kuko yabwiraga Rwabidadi ikenewe akaba ari we uyigura.
Avuga kandi ko atari ikibazo kindi cyabayeho ahubwo ari mazutu yashizemo ndetse akanemeza ko uko hagendaga hagurwa mazutu nke we yabaga yababwiye ikenewe.
Ati “Aimable dutangira gukorana yambwiraga ko akazi akamazemo imyaka 10 nirinda kwivanga mu bye kuko numvaga akora ibyo azi.”
Mbabarempore na Rwabidadi bombi basabye urukiko gukomeza urubanza rwabo badafunze. Imyanzuro ikaba izasomwa kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mutarama 2016.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|