Kirehe: Imirambo ibiri y’abarohamye mu Kagera yabonetse

Imirambo ibiri muri itatu yari yabuze, nyuma y’uko batanu barohama mu Kagera babiri bagashobora kurokoka, yabonetse kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016.

Ni impanuka yari yabaye ku wa 1 Gashyantare 2016, babiri barimo umusare wari utwaye ubwato bararokoka naho batatu baburirwa irengero.

Ngirabatinya Modeste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe, avuga ko bamaze iminsi bashakisha imirambo y’abantu batatu barohamye mu mazi, ku bufatanye bw’ingabo na Polisi bakaba bamaze kurohora ibiri undi ugishakishwa.

Imirambo imaze kuboneka ni uwa Rwabufigiri Léonard n’umushumba we James bakomoka mu Karere ka Nyagatare naho uwa Bizimana Nturo wo mu Karere ka Ngoma, won go ukaba ugishakishwa.

Ngirabatinya avuga ko imiryango ya ba nyakwigendera irimo guhita ishyikirizwa imiryango yayo.

Akomeza avuga ko hakozwe inama y’umutekano mu tugari twegereye Uruzi rw’Akagera babakangurira kwirinda impanuka ziterwa n’Uruzi rw’Akagera.

Akomeza avuga ko banabakanguriye kujya basaba ibyangombwa kandi bakanyura mu nzira zizwi n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Abo baturage barohamye mu Kagera ubwo bari bagiye muri Tanzaniya banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hashyirwe kukagera abasecurity bokugenzura abobaforoderi., ababuze ababo bihangane

bernard yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka