Bahombejwe n’utumashini tudafite ubushobozi bwo gupima ubuhehere

Amakoperative ahinga ibigori mu ntara y’Uburasirazuba avga ko yaguye mu gihombo kubera utumashini dupima ubuhehere yahawe tudafite ubushobozi.

Benshi mu bahinzi muri iyo ntara bagiye bagirana amasezerano n’inganda zitunganya ibigori, mu masezerano bagiranye bashyiramo ikirebana n’ibiciro uruganda rugomba kugura ibigori hashingiwe ku buhehere bwa byo.

Abahinzi b'ibigori ngo bahombejwe n'utumashini dupima ubuhehere tudafite ubushobozi.
Abahinzi b’ibigori ngo bahombejwe n’utumashini dupima ubuhehere tudafite ubushobozi.

Abahinzi bavuga ko ayo masezerano ubwayo ntacyo yari atwaye, ariko nyuma baguye mu gihombo kubera utumashini dupima ubuhehehere bw’ibigori bahawe tudafite ubushobozi.

Utwo bakoresha ngo twerekana ko igipimo cy’ubuhehere bw’ibigori kiri hasi, ariko babigemurira uruganda utumashini twa rwo tukerekana ko bifite ubuhehere bwinshi.

Ibyo ngo bigatuma hari ibiro babakata umuhinzi akagwa mu gihombo, bitewe n’uko uruganda ruba rugomba kongera kumisha ibyo bigori, nk’uko Uwimana Grace wo muri Koperative KABOKU yo mu karere ka Nyagatare abivuga.

Agira ati “Utwuma dupima ubuhehere twazanywe na MINAGRI ariko ntabwo twari dufite ubushobozi. Ngo hari agafite ubushobozi bupima umutima w’ikigori hakaba n’agapima igihu cy’inyuma gusa.

Twagemuraga ibigori tuzi ko byumye akuma kerekana ko gafite ubuhehere buri ku gipimo cya 15 twagera ku ruganda bagasanga bifite ubuhehere bwa 17 cyangwa 18.”

Uwimana avuga ko utumashini bahawe tubereka ko ibigori byumye babigeza ku ruganda bagasanga bitumye neza, umuhinzi wagemuye toni umunani cyangwa 10 akishyurwa toni eshanu.
Uwimana avuga ko utumashini bahawe tubereka ko ibigori byumye babigeza ku ruganda bagasanga bitumye neza, umuhinzi wagemuye toni umunani cyangwa 10 akishyurwa toni eshanu.

Akomeza agira ati “Usanga umuturage niba yagemuye toni umunani cyangwa 10 agerayo babipima bagasanga bitumye uko babishaka bakongera kubyumisha bakamwishyura nka toni eshanu gusa. Mbese twarahombye bihagije.”

Abahinzi bavuga ko utwo tumashini twagiye tubashyira mu gihombo bagasaba ko mu gihe amasezerano bafitanye n’inganda yakomeza bahabwa uturi ku rwego rumwe n’utw’inganda bagemuraho ibigori.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu ntara y’Uburasirazuba, Sendege Norbert avuga ko icyo kibazo cyabayeho koko.

Avuga ko mu masezerano inganda zagiranye n’abahinzi harimo ingingo yerekeranye n’ubuhehere ku buryo ibigori bifite ubuhehere bifite igipimo kiri hagati ya 13 na 14 bigurwa ku mafaranga 180 ku kiro, naho ibifite ubuhehere bwinshi (bitumye neza) bikagurwa igiciro kiri hasi bitewe n’igipimo cy’ubuhehere bwa byo.

Gusa ngo basabye inganda abo bahinzi bagemuraho ibigori kubihera utumashini dupima ubuhehere ku buryo umuhinzi azajya agemura ibigori bye azi neza ubuhehere bifite n’amafaranga agomba kwishyurwa.

Ati “Bajyaga bareka umuhinzi akumisha ibigori yabigeza ku ruganda bakabona kumupimira ubuhehere. Ubu twabasabye kugeza utwo tumashini ku bahinzi cyangwa na bo bakatwigurira, umuhinzi akazajya amenya ubuhehere bw’imyaka ye kuruta uko yabumenya ageze ku ruganda.”

Amakoperative ahinga ibigori mu Burasirazuba kugeza ubu ngo afitanye amasezerano n’uruganda rwa MINIMEX n’urwa AIF ruzajya rukora ibiryo by’abana.

Mu gihe ayo makoperative yahabwa utumashini turi ku rwego rumwe n’utw’inganda bagurishaho umusaruro wa bo, ngo nta gihombo abahinzi bazongera guhura na cyo nk’uko bamwe muri bo babyemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko hari n’ukundi byagenda: Igihe abahinzi bataratubona cg se inganda ngo zitugurire amakoperative y’abahinzi, buri KOPERATIVE cg Umuhinzi yajya afata échantillion (samples) ku mifuka agiye kugemura maze akayijyana aho agiye kugemura . Izo échantillons zamara gupimwa amaze kubona igisubizo akamenya niba akomeza kwanika cyangwa niba yahita agemura. Ikindi hagati ya 13 na 17 by’ubuhehere ikinyuranyo ntabwo ari 50% kuburyo umuhinzi yakatwa ibiro bihwanye na 1/2 cy’ibyo yagemuye. Nubwo uruganda rwashyiramo main d’oeuvre yo kubyanika no kubyanura ntibyageraho.
Ubundi rero umuntu akibaza uko MINAGRI yaguze qualité itujuje ubuziranenge, kuko mbere yo kwishyura RWIYEMEZAMIRIMO wahawe isoko, MINAGRI yagombaga kubanza kudupima tukagereranywa n’utwo two KUNGANDA. Aha se siho hava ya RUSWA ihora ivugwa?

G yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka