Umuyobozi muri “China Road” wari wafunzwe yarekuwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu Karere ka Nyamasheke rwafunguye umwe mu bayobozi ba Sosiyete y’Abashinwa “China Road & Bridge Corporation” wari ukurikiranweho ubujura bw’amapine.

Ku mugoroba wo ku uyu wa 4 Gashyantare 2016, ni bwo umucamanza yategetse ko Bayigamba Athanase wari ushinzwe abakozi n’umutekano muri iyi sosiyete ikora umuhanda Nyamasheke–Karongi, arekurwa kuko ibyaha yaregwaga bitamuhama.

Umucamanza yavuze ko asanga nta cyaha gihama Bayigamba Athanase kuko nta bimenyetso simusiga byagaragajwe n’ubushinjacyaha ndetse ategeka ko ahita arekurwa.

Bayingana akaba yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Gashyantare 2016.

Ubushinjacyaha bwashinjaga Bayigamba wari ushinzwe gucunga ayo mapine kugira uruhare rukomeye mu iyibwa ryayo, bukanashimangira ko yabanje gutoroka ubutabera. Bayigamba we yahakanaga ko atigeze atoroka.

Bayigamba yari yafashwe tariki 24 Ukuboza 2015. Yaregwaga ibura ry’amapine agera kuri 17 yibwe ubwo abajura binjiye mu bubiko bw’amapine b’iyi sosiyete buri ahitwa i Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Icyo gihe, amapine 10 yahise afatwa ku bufatanye bwa Polisi naho andi 7 aburirwa irengero. Ayaburiwe irengero akaba yari afite agaciro gasaga miliyoni 7Frw.

Bayigamba yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, aho bita i Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka