
Bugesera niyo yafunguye amazamu aho umunyamali Guindo Abdallah yayitsindiye igitego ku munota wa 20 w’igice cya mbere kiza kwishyurwa ku munota wa 50 gitsinzwe na Issa Bigirimana.
Kunganya kwa APR byatumye itabasha gufata umwanya wa mbere kuko Rayon Sport yahise iyirusha amanota 2 nyuma yo kunyagira Kiyovu kuko ifite 36 mu gihe APR ifite 34.

Jimmy Mulisa utoza APR yavuze ko kuba ikipe ye yanganyije yabangamiwe n’ikibuga.
Yagize ati”Ni umupira turanganyije abakinnyi banjye bagowe n’ikibuga kuko bamenyereye ikibuga cyiza ariko nta kundi bibaho tugiye gutegura imikino yo kwishyura”


Ku rundi ruhande Mashami Vincent umutoza wa Bugesera yishimiye kunganya aho avuga ko kunganya n’ikipe ikomeye nka APR byongerera imbaraga abakinnyi be avuga ko bataragira ubunararibonye.


Abakinnyi babanjemo muri APR
Mu izamu: Mvuyekure Emery
Ab’inyuma:NgabonzizaAlbert, Imanishimwe
Emmanuel,Usengimana Faustin na Aimable Nsabimana
Abo hagati:Mukunzi Yannick,Nshimiyimana Imran,Sibomana Patrick na Benedata Janvier
Ba rutahizamu: Bigirimana Issa Na Mucyo Fred
Abakinnyi babanjemo muri Bugesera
Mu izamu:Kwizera Olivier
Ab’inyuma:Mugabo Ismael,Uwacu Jean Bosco,Muhire Anicetna Rucogoza Aimable
Abo hagati:Ntwali Jack,Guindo Abdallah,Nzabanita David,Iradukunda Bertrand
Ba rutahizamu:SSentongo Faruk Na Mugenzi Bienvenu
Indi mikino y’umunsi wa 15 uko yarangiye
Kuwa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017
Rayon 3-0 Kiyovu
Kuwa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017
Bugesera 1-0 APR
As Kigali 1-0 Espoir
Kirehe 3-1 Mukura
Musanze 3-0 Sunrise
Etincelles 1-0 Amagaju
Ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017
Marines vs Police
Pepiniere vs Gicumbi
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njye nikundiye abasifuzi kbsa basifuye nta marangamutima bafite
bugesera fc iradukosoye kbs,apr fc twihangane,icyangombwa nugutsinda gasenyi