Gutinda kw’imbangukiragutabara bishyira ubuzima bw’ababyeyi mu kaga

Abaturage batuye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bavuga ko hari igihe ababyeyi batwite, bapfa bataragera kwa muganga kubera gutinda kw’imbangukiragutabara.

Abaturage ba Nkombo bagaragaza ikibazo cy'uko babura ubuzima kubera gutinda kwimbangukira gutabara.
Abaturage ba Nkombo bagaragaza ikibazo cy’uko babura ubuzima kubera gutinda kwimbangukira gutabara.

Aba baturage basanzwe bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nkombo ariko mu gihe bibaye ngombwa ko hari uwo ikigo cyohereza ku bitaro bikuru bya Gihundwe. Bavuga ko kuhagera bifata hafi amasaha ane imbangukiragutabara itarahagera bigatuma ababyeyi bamwe babyarira mu nzira.

Modeste Mukunzi, umwe muri aba baturage avuga ko bafite ikibazo cy’imbangukiragutabara itabonekera igihe, ku buryo mu minsi ishize hajemo n’ikibazo cy’uwapfuye.

Agira ati “Mu minsi ishize muzi ko hari umubyeyi wapfuye akiri ku nda ndetse n’umwana agapfa kubera ko imbangukiragutabara yamugezeho byarangiye birasakuza cyane.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Munyeshyaka yizeza ababyeyi ba Nkombo ubuvugizi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka yizeza ababyeyi ba Nkombo ubuvugizi.

Diyama Yasoni nawe utuye kuri iki kirwa, avuga ko mu minsi ishize umukobwa we bamwohereje ku bitaro bya Gihundwe saa tatu za mu gitondo ariko ntiyahita abona imodoka imujyana.

Ati “Twahavuye saa saba za manywa dutegereje imbangukiragutabara rwose hano ku kirwa cya Nkombo twari dukwiriye guhabwa imbangukiragutabara yihariye. ”

Tariki 27 Mutarama 2017, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Munyeshyaka Vincent yasuye abatuye Umurenge wa Nkombo. Yavuze ko iki kibazo bazagikoraho ubuvugizi nubwo n’akarere kari kagifatiye ingamba kugira ngo abaturage bagobokwe.

Ati Tugomba gukorera ubuvugizi ikibazo cy’imbangukiragutabara kugirango ababyeyi bajye bagobokwa mu buryo bwihuse, kugira ngo hatazakomeza kubaho ibibazo nk’icyo batubwiye cy’umubyeyi wabuze ubuzima kubera ko yabuze uko agera kwa muganga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yavuze ko ubu barimo gushakisha imodoka isanzwe igomba kuba muri uwo murenge, kugira ngo ijye ifasha abarwayi kubageza ku kigo nderabuzima no kubegereza aho imbangukiragutabara isanzwe ibasanga mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka