
Babasuye kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017, babashyiriye ibintu bitandukanye birimo Fanta, amazi, imifuka y’umuceri wo kurya n’ibihumbi 600RWf.
Kapiteni wa APR FC, Ngabo Albert avuga ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kuzirikana umuhate n’umurava bagaragaje babohora u Rwanda.
Agira ati "Twatekereje kubasura kubera ubwitange mwagaragaje mubohora Abanyarwanda! Ni byo byaduteye kubasura tunabazirikana mbere yo kwizihiza umunsi w’Intwari namwe mwabaye Intwari."

Jimmy Mulisa utoza APR FC avuga ko gusura abasirikare bamugariye ku rugamba ari ukubereka ko ikipe y’umupira w’amaguru ya APR CF izirikana ubutwari bagaragaje bwo kwitangira igihugu, kugeza ubwo bahamugarira.
Abo abasirikare bamugariye ku rugamba batangarije Kigali Today ko bashimishijwe n’igikorwa bakorewe n’ikipe basanzwe banafana; nk’uko John Ndekezi ubahagarariye yabivuze.
Agira ati "Kuba mwadusuye ni ibintu byiza bitweretse ko mutuzirikana ku byo twakoze kandi ikiduteye ishema kurusha ibindi ni uko muje twitegura kwizihiza umunsi w’intwari ku munsi w’ejo(01 Gashyantare 2017).”
Yakomeje akangurira abakinnyi guharanira kurwanirira igihugu mu gihe bibaye ngombwa.
Ati ”Nubwo mukina ndizera ko umurage wo kurwsnirira igihugu muwufite ku buryo hagize igihungabanya u Rwanda umupira mwawushyira ku ruhande mu karurwanirira.”
Basabye APR FC kudatsindwa na Rayon Sports
Aba basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batangarije ikipe ya APR FC ko basanzwe bayikunda kandi bayizirikana. Akaba ariyo mpamvu bagomba guharanira kujya batsinda mukeba wabo Rayon Sports.
Muvunyi Jonathan yagize ati”Kuva kera tukiri abasirikare twakundaga iyi kipe kandi yashinzwe tungana namwe ariko ikiyiranga ni uguhora ishaka intsinzi ariko by’umwihariko muzatsinde amakipe yose n’iyabatsinda wenda ibe Bugesera aho kuba Rayon Sports.”
APR FC isuye aba basirikare bamugariye ku rugamba mu gihe habura amasaha make ngo ihure na Rayon Sports mu mukino wo guhatanira igikombe cy’Intwari.
Andi mafoto








National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
REAL Turabatsinda
APR fC ni komereze aho ubwo ifite impuhwe nu rukundo yibuka ko ari ikipe ya basirikare natwe tuyirinyuma!!!!!!!!!!