Nk’uko mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi ibigaragaza, umutoza Okoko Godefroid wa yandikiye Perezida w’ikipe ya Mukura amumenyesha ko yeguye ku mirimo yo gutoza Mukura ku bushake bwe, ariko ayisaba amafaranga bari bemeranijwe igihe bashobora gutandukana.

Muri iyo baruwa, Okoko asaba ikipe ya Mukura amafaranga angana na Miliyoni 2 n’ibihumbi magana atanu y’imperekeza (avuga ko bari barumvikanye) ndetse n’umushahara w’ukwezi kwa Mutarama uhwanye na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, yose akaba Miliyoni 3 n’ibihumbi 500.

Ku ruhande rw’ikipe ya Mukura, baratangaza ko biteguye kwishyura uyu mutoza ukomoka i Burundi ayo mafaranga yose nta kibazo na kimwe nk’uko bari babyumvikanye mbere.

Uyu mutoza Okoko, ubu yamaze gusimburwa na Ivan Jacky Minnaert, umutoza watoje Rayon Sports, akayivamo yerekeza muri AC Leopards yo muri Kenya, aho yasinye kuzatoza iyi kipe mu mikino yo kwishyura y’uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ko iyo ikint kitagenda neza bagishakira umuti kigakemuka so!!twishimiy umutoza mushya ark pee muri mukura haracyarimo icyibaz gikomey kuruhande rwubuyoboz cyane cyane!!bibaye byiza rero natw abafana bakumva ibitekerezo byacu kuko twe twifuza ko no mubuyobozi habamo impinduka kuko nibitajyend uko mukura sinz ko izitwara neza mu mikino yo kwishyura!!
Okoko ni umutoza Mwiza wagiriye akamaro Mukura yacu. Mu bihe bikomeye yenda kumanuka niwe wayifashe ntiyamanuka. Yayihaye umwanya mwiza mu bihe bitandukanye bya championat. Umwanya wa 3 umwaka ushize. Nubu yazize abamuvangira. Komite yose ntiyamuba hafi. Kera azagaruka azakenerwa muri Mukura kuko si ubwa mbere agenda yakenerwa akagaruka. Mwifurije kuzatoza neza n’andi makipe. Azi gutoza ni umuhanga.
ikibazo sumutoza ahubwo babanze bashake ikibazo aho kiri kuko ubwabo ntibumvikanye
Ese ubu uyu nu mutoza koko kombona ari umupfumu wa mugani hahahaha sha nanjye ari kuriya natoza uriya sumutoza puuuu