
Nk’uko uyu mugabo ukomoka mu Bubiligi amaze kubitangariza Kigali Today, yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gutoza iyi kipe ya Mukura mu gihe cy’imikino yo kwishyura izatangira mu kwezi gutaha.

Uyu mutoza byari byavuzwe ko hategerejwe ko Perezida wa Mukura agera mu Rwanda, bamaze guhura ndetse bahita banumvikana ko agomba gusimbura Okoko Godefroid utaratanze umusaruro uhagije muri iyi kipe.

"Nishimiye kugaruka mu Rwanda, abenshi barabizi ko iki gihugu ngifata nk’igihugu cyanjye cya kabiri, Navuye mu Rwanda nyuma y’umukino wa Rayon Sports na Kiyovu, nongeye kugaruka nyuma y’umukino wa Rayon Sports na Kiyovu"
"Nyuma y’amakipe abiri Rayon Sports na Leopards, nafashe umwanya wo gutekereza ku yindi kipe nasinyira, ubu kumvikana hagati yanjye na Olivier (Perezida wa Mukura) byagezweho mu masaha ashize, ubu tugiye gukora cyane, tugeze ikipe kure" Ivan Minnaert aganira na Kigali Today
Ivan Minnaert yadutangarije ko yahawe inshingano zo gusubiza ikipe ya Mukura mu myanya myiza, aho ubu ikipe ya Mukura irangije imikino ibanza iri ku mwanya wa 12 n’amanota 15 mu mikino 15, aho yatsinze imikino 3, itsindwa 6, inganya 6.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|