
Batanu bazahagararira Umujyi wa Kigali bamaze kumenyekana
Iki gikorwa cyo gutoranya abazahagararira umujyi wa Kigali cyabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2017.
Abatowe ni Iradukunda Judith, Ashimwe Fionna, Umutoni Yvonne, Mukabagabo Carine na Umutoni Ashley.
Nyuma yo gutora aba bakobwa batanu bazahagararira umujyi wa Kigali, abatorewe guhagararira izindi ntara bose batoye nomero bazatorerwaho muri aya marushanwa.
Igikorwa cyo gutora mu butumwa bugufi (SMS), kizatangira ku munsi w’ejo tariki ya 30 Mutarama 2017 i saa sita z’amanywa.
Andi mafoto yo mu gikorwa cyo gutora abazahagararira umujyi wa Kigali

Abahataniraga guhagararira Umujyi wa Kigali bari 16

Habashije gutambuka batanu muri bo

Abakemurampaka bemeranyije na benshi ku batoranyijwe

Umuhanzi Mariya Yohana niwe Nararibonye yiyongereye mu bakemurampaka

Karangwa MIke Umukemurampaka umenyerewe muri aya marushanwa

Rwabigwi Gilbert nawe ni umukemurampaka umenyerewe muri iri rushanwa
Mu mafoto abazahagararira Intara zose muri Miss Rwanda 2017 batora numero bazajya batorerwaho.










Photo : M. Plaisir
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
banyampinga bacu turabishimiye kandi turabashigikiye
turabashigikiye kandi turabakunda
ba nyampinga bacu turabashyigkiye