Ngoma: Abangavu 700 batewe inda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma butangaza ko buhangayikishijwe n’umubare w’abana b’abakobwa baterwa inda bataragera ku myaka 19.

Abangavu bo muri Ngoma bahamya ko bamwe baterwa inda kubera kudasobanukirwa n'ubuzima bw'imyororokere
Abangavu bo muri Ngoma bahamya ko bamwe baterwa inda kubera kudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere

Ubuyobozi buvuga ko mu mwaka wa 2016 habaruwe abangavu 700 bamaze guterwa inda.

Kirenga Providence, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hafashwe ingamba zo gukumira inda mu bana b’abakobwa batarageza ku myaka 21 yemewe yo gushinga urugo.

Agira ati “Ingamba ni ubukangurambaga buhoraho mu rubyiruko tubigisha kwirinda icyorezo cya SIDA kuko nibayirinda bazaba banirinze izo nda. Nibwo bazanakoresha agakingirizo igihe bananiwe kwifata.

Hari na gahunda z’umugoroba w’ababyeyi nabyo bazakangurirwa kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.”

Akomeza yizeza ko abo bangavu bose batewe inda bazababa hafi kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Sake, ahagaragaye abangavu 50 batwaye inda, bavuga ko hakiri ikibazo cy’amakuru adahagije ku bijyanye ku buzima bw’imyororokere; nk’uko umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Ni ukuri pe ni ubujiji mutwegere mutwigishe ntacyo tuzi. Hari abazitwara batabizi. Ababyeyi ntibatuganiriza ku buzima bwacu, usanga babyanga wanamubaza akakubwira ko byagutera uburara ubimenye.”

Kirenga Providence, umuyobozi wungirije w'Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ahamya ko bazakomeza ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA
Kirenga Providence, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ahamya ko bazakomeza ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA

Uwitwa Uwitonze, wiga mu kigo cya GS Rukoma ahamya ko hari n’abatwara inda kubera kugira isoni zo gukoresha agakingirizo.

Agira ati “Isoni zo kujya kukagura mu iduka nazo zibaho, bamwe bagatuma abana bato atabona uwo agatuma agakorera aho. Gusa no kugakoresha benshi ntitubizi rwose ababyeyi nibatwegere.”

Uwimana Malachie, uyobora umuryango CREDI mu Ntara y’Iburasirazuba, ukora imirimo yo kurwanya icyorezo cya SIDA, wibanda cyane ku bana b’abakobwa, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga bakangurira abana b’abakobwa kwirinda imibonano mpuzabitsina no kwipimisha bakamenya uko bahagaze.

Ikindi ngo ni uko abo bangavu baterwa inda bituma bata ishuri, bamwe bakaba banakwandura SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka