Abana bagera ku 140 baturutse mu bihugu by’u Busuwisi, u Bwongereza n’u Bubiligi basoje umwiherere w’imisni ine bakoreraga mu Rwanda wo kubigisha indangagacio n’umuco nyarwanda.
Abatuye umurenge wa Mugunga akarere ka Gakenke, barishimira umutungo kamere bafite w’amabuye akoreshwa mu bwubatsi azwi ku izina ry“Urugarika”.
Inteko y’umuco yatangaje ko Ibirori by’Umuganura bizaba tariki 4 Kanama 2023 ku rwego rw’Igihugu bizizihirizwa mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rutsiro mu rwego rwo kuganuza abibasiwe n’ibiza.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina na Kenya Police FC ku munsi w’Igikundiro nyuma y’uko Loto-Popo FC yo muri Benin itabonetse.
Inzu y’ubucuruzi iri ahitwa mu Ibereshi rya gatanu hafi y’umusigiti w’aba Islam, mu mujyi wa Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo biramurwa n’uko Polisi yahagobotse iwuzimya yifashishije imodoka ya kizimyamoto.
Ubutegetsi buyobowe n’igisirikare muri Burkina Faso no muri Mali, bwatangaje ko igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose cyakorwa kuri Niger, hagamijwe gusubiza ubutegetsi mu maboko ya Perezida Mohamed Bazoum uherutse gukorerwa Coup d’état, cyafatwa nko gutangiza intambara no muri ibyo bihugu byombi.
Dr Mukeshimana Gérardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD).
Umuraperi w’umunyabigwa Tupac Amaru Shakur impeta yambaraga yaciye agahigo ko kugurishwa arenga miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda muri cyamunara.
Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akekwaho icyaha cyo gukopera ikizamini cya Leta yakoraga, yifashishije telefone.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore w’Umunyafurika mu Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenga, yatangaje ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese.
Abafatanyabikorwa mu burezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, baratangaza ko hakiri urugendo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri y’uburezi budaheza, kubera ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaragera hose.
ASSERWA ni umuryango nyarwanda uharanira inyungu rusange, uhuriwemo n’abakora akazi ko kuvidura ubwiherero no kubwubaka. Ni umuryango watangiye muri 2019, ukaba ugizwe na kampani zikora ako kazi kuri ubu zirenga 16. Abagize uwo muryango bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwishyira hamwe, kugira ngo bakemure ibibazo biri muri (…)
Mu gihe habura umunsi umwe ngo hatangire igikombe cy’isi cya Handball kigiye kubera muri Croatia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje umwambaro izifashisha muri aya marushanwa
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe Imiyoborere myiza, Byukusenge Madelene, avuga ko n’ubwo hamwe na hamwe umusaruro utagenze neza mu gihembwe cy’ihinga gishize, bitazabuza abaturage kuganura kuri mucye wabonetse.
Abaturage bo mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda baciriwe amaterasi y’indinganire mu Karere ka Ngororero, bahamya ko yatumye bazamura umusaruro, kuko isuri yabatwariraga ifumbire mu butaka itakibangiriza.
Urwego rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido n’umugore we Chioma Avril Rowland, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’muhungu.
Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 19.5 z’Amayero (ahwanye na Miliyari 25Frw).
Abaturiye ikiyaga cya Burera, bavuga ko bamaze imyaka isaga 23 bizezwa ko ku nkengero zacyo hazubakwa ibikorwa remezo nk’amahoteri n’ibindi bikururura ba mukerarugendo; ariko kugeza ubu bategereje ko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa amaso ahera mu kirere.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko u Rwanda rugeze ku kigero gishimishije mu gutubura imbuto, ku bihingwa by’ingenzi bikoreshwa mu gihugu.
Master Fire ni izina ry’ubuhanzi, ubusanzwe yitwa Hakizimana Innocent, ari mu byishimo nyuma y’uko ageze ku ntego ye aho ageze ku musozo w’amasomo ya Kaminuza, nyuma y’igihe kirekire aharanira kuyarangiza.
Abaturage bo mu Kagari ka Nkoto Umurenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, bari mu byishimo nyuma yo gushyira hamwe bakiyubakira ikiraro gishya, bagisimbuza icyari cyarashaje aho umugenderano hamwe n’abatuye utundi turere utari ugikorwa uko bikwiye.
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch- HRW’ ishinja igisirikare cya Mali ndetse n’abarwanyi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’abacanshuro wa ‘Wagner Group’ kuba barishe abaturage b’abasivili mu bikorwa byabo bitandukanye.
Abatuye mu duce twibasiwe n’ibiza by’imvura yasenye byinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, bahangayikishijwe n’imibereho mibi baterwa no kuba imihanda y’imigenderano itakiri nyabagendwa bihagarika umugenderano hagati yabo.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko igihe umubyeyi apimishije umwana we harebwa isano bafitanye “ADN” agasanga atari uwe bavuga ko bimugiraho ingaruka zirimo ihungabana ry’igihe kirekire ndetse umwana bishobora kumuviramo uburwayi bwo mu mutwe budakira.
Tina Knowles, akaba umubyeyi w’umuhanzikazi w’icyamamare Beyoncé, yamaze gusaba gatanya umugabo we Richard Lawson bari bamaranye y’imyaka 8 babana.
Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ni ho aba bagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda bahagurukiye aho umuhango wo kubasezeraho witabiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.
Abakozi b’Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023 batanze ku mugaragaro amafaranga yagenewe kurihira Mituweli imiryango 59 igizwe n’abantu 182.
Iradukunda Bertrand wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports, yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2023-2024. Ni shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023, gahunda yashyizwe hanze na FERWAFA igaragaza ko ku munsi wa mbere ikipe ya Rayon Sports izakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa moya (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, Abakuru b’Imidugudu 602 batangiye guhabwa amagare azabafasha mu kunoza akazi kabo no kurushaho kwegera abaturage, basabwa kutayagurisha.
Umwiyahuzi mu gihugu cya Pakistan, yaturikije igisasu (bombe) gihitana abantu 44 bari bateraniye mu nama y’ishyaka rya politiki, abandi babarirwa muri 200 barakomereka, bikaba byarabaye ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023
Kuri iki Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Vital’o FC banganya 2-2.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball mu bagore, itsinzwe na Angola amanota 74 kuri 68 ariko yerekeza mu cyiciro gikurikira.
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye mu Rwanda, yabakusanyirije amakuru arebana n’izina Kiyovu.
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko atumva impamvu mu Rwanda hakiri itegeko ryo gukorera perimi ritajyanye n’igihe; kuko ibyo bituma hari abazishugurika ahandi mu buryo butemewe, kuko bagowe no kuzibona imbere mu gihugu.
Gatera Edmond usanzwe ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuvugizi n’ushinzwe Itumanaho mu ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko uyu mwaka wa 2023 usiga umuhanda Nyanza-Bugesera warashyizwemo kaburimbo uko wakabaye.
Mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Nyakanga, hatangijwe ibikorwa byo kubaka irerero rusange rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge rizakira abana 240, bikaba biteganyijwe ko rizaba ryuzuye mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi nka Burna Boy, yashyize hanze indirimbo yise ‘Big 7’, ndetse ateguza abakunzi be album ye ya karindwi izasohoka tariki 25 Kanama 2023.
Mu Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, hashize igihe kinini abantu basobanurirwa ububi bw’ibikoresho bya pulasitiki ahanini bikoreshwa rimwe bikajugunywa, aho usanga binyanyagiye hirya no hino bikabangamira ibidukikije, ariyo mpamvu ubukangurambaga bukomeje ndetse abaturage bakaba bagenda basobanukirwa.
Umuraperi w’Umufaransa Laouni Mouhid wamamaye nka La Fouine, ategerejwe mu gitaramo kiri buherekeze umukino wa basketball uri buhuze ikipe y’u Rwanda na Angola.
Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Mahoro Isaac, yakoze igitaramo ngarukamwaka cyo gushima Imana, ndetse kiba n’umwanya wo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ku batishoboye, anagabira inka uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.
Ikiganiro EdTech Monday cyibanda ku ikoranabuhanga mu burezi, cyo muri uku kwezi kwa karindwi kizagaruka ku bibazo bibangamiye uburezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, mu kugera ku ikoranabuhanga.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yifurije urubyiruko rwitabiriye imikino ngororamubiri ya La Francophonie, kwisanga muri ayo marushanwa ndetse no gusangira indangagaciro zinyuranye.
Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kubakira amacumbi abatishoboye, kubaka amarerero y’abana no gutunganya imihanda y’imigenderano.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Philip Nyusi, bakurikiye umukino wa Basketball wahuzaga ikipe y’Igihugu y’abagore ya Mozambique, aho yatsinze Guinea amanita 99 -40.
Ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), rirahamagarira abagize umuryango by’umwihariko ababyeyi, gufatanyiriza hamwe kwita ku bana bafite ubumuga, kubera ko akenshi abagabo babiharira abagore.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nyakanga 2023, yagiriye uruzinduko mu Rwanda anagabirwa inka z’Inyambo na Perezida Paul Kagame.