Kubabara ukuboko kw’ibumoso bifite icyo bivuze ku buzima bwawe.
Ububabare bw’ukuboko ntibugombera iteka kuba bwatewe no kuvunika cyangwa kwikanga kw’imitsi, ni yo mpamvu ari byiza ko mu gihe ubwumvise wajya kureba muganga kugira ngo hamenyekane impamvu ibitera, bityo uhabwe ubufasha.

Umuganga w’inzobere mu ndwara za rubagimpande Patrick Sichère, abinyujije mu kinyamakuru doctissimo.fr yasobanuye zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubwo bubabare.
Icya mbere ubwo bubabare bushobora kuba buherekejwe n’ibi bimenyetso:
• Kugira ibinya no gufatwa n’imbwa rimwe na rimwe bigera no mu ntoki
• Kubyimbirwa
• Kumva ufatwa n’ibimeze nk’amashanyarazi cyangwa se uburyaryate mu ntoki
• Kumva mu kuboko nta mbaraga zirimo
• Kumva ukuboko kudashobora kunyeganyezwa uko ubishaka
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuba zitera ubu bubabare bw’ukuboko kw’ibumoso
Disike zo ku gikanu zishobora kuba zavuye mu mwanya wazo (La hernie discale)
Indwara y’amagufwa izwi nka tendinite (ifata mu rutugu)
Gutsikamirwa k’umutsi witwa nerf cubital
Nk’uko bisobanurwa na Dr Patrick Sichere, gutsikamirwa k’uyu munsi birangwa no kumva ibinya mu ntoki ebyiri za nyuma.
Izindi mpamvu: Ikibyimba ku ruti rw’umugongo
ahagana hejuru, ububyimbirwe mu rutugu bwatewe n’impanuka, uburwayi bw’umutima n’ibindi.
Mu gihe ubu bubabare bw’ukuboko buherekejwe no kuribwa mu rwasaya usabwa kwihutira kureba muganga kuko hari igihe biba ari ikimeyetso cyo guhagarara k’umutima (accident cardiaque).
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho, ndi kubabara igikumwe (urutoki rwingikumwe mungigo) ukuboko kwibumoso byaba biterwa niki? Murakoze
Muraho!Njye mbabara mubujana bwintoki cyane cyane bwikiganza cyibumoso akenshi mugitondo iyo mbyutse sinshobora no gufunga ingumi! Munsobanurire icyibitera Murakoze.
Nge mbabara mu Gatuza no mukubiko kw’iburyo sinzi impamvu yabyo pe!
Nge mbabara mu gatuza no mu kuboko kw’ibumoso rimwe na rimwe no mubitugu ubwo biterwa n’iki?
Murakoze cyane, mbonyemo ibyanjye.
Murakozee cyaneee none mugihe umuntu aribwa akaboko kiburyo bivuye mukwaha byo biba byatewe Niki ?? Cg bivuze iki??? Mudufashe maze igihe kinini ndibwa murutugu no mukwaha mukaboko kiburyo
Turabashimiye. mujye mukomeza kutugezaho ibiva mu bushakashatsi mukora kuko bidufasha kwihutira kwipimisha indwara zitandura.