Kubabara ukuboko kw’ibumoso bifite icyo bivuze ku buzima bwawe.

Ububabare bw’ukuboko ntibugombera iteka kuba bwatewe no kuvunika cyangwa kwikanga kw’imitsi, ni yo mpamvu ari byiza ko mu gihe ubwumvise wajya kureba muganga kugira ngo hamenyekane impamvu ibitera, bityo uhabwe ubufasha.

Umuganga w’inzobere mu ndwara za rubagimpande Patrick Sichère, abinyujije mu kinyamakuru doctissimo.fr yasobanuye zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubwo bubabare.

Icya mbere ubwo bubabare bushobora kuba buherekejwe n’ibi bimenyetso:

• Kugira ibinya no gufatwa n’imbwa rimwe na rimwe bigera no mu ntoki
• Kubyimbirwa
• Kumva ufatwa n’ibimeze nk’amashanyarazi cyangwa se uburyaryate mu ntoki
• Kumva mu kuboko nta mbaraga zirimo
• Kumva ukuboko kudashobora kunyeganyezwa uko ubishaka

Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuba zitera ubu bubabare bw’ukuboko kw’ibumoso

 Disike zo ku gikanu zishobora kuba zavuye mu mwanya wazo (La hernie discale)

 Indwara y’amagufwa izwi nka tendinite (ifata mu rutugu)

 Gutsikamirwa k’umutsi witwa nerf cubital

Nk’uko bisobanurwa na Dr Patrick Sichere, gutsikamirwa k’uyu munsi birangwa no kumva ibinya mu ntoki ebyiri za nyuma.

 Izindi mpamvu: Ikibyimba ku ruti rw’umugongo
ahagana hejuru, ububyimbirwe mu rutugu bwatewe n’impanuka, uburwayi bw’umutima n’ibindi.

Mu gihe ubu bubabare bw’ukuboko buherekejwe no kuribwa mu rwasaya usabwa kwihutira kureba muganga kuko hari igihe biba ari ikimeyetso cyo guhagarara k’umutima (accident cardiaque).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muraho, ndi kubabara igikumwe (urutoki rwingikumwe mungigo) ukuboko kwibumoso byaba biterwa niki? Murakoze

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 16-02-2025  →  Musubize

Muraho!Njye mbabara mubujana bwintoki cyane cyane bwikiganza cyibumoso akenshi mugitondo iyo mbyutse sinshobora no gufunga ingumi! Munsobanurire icyibitera Murakoze.

Uwamariya Florentine yanditse ku itariki ya: 20-02-2025  →  Musubize

Nge mbabara mu Gatuza no mukubiko kw’iburyo sinzi impamvu yabyo pe!

MUHIRE Sept yanditse ku itariki ya: 6-01-2025  →  Musubize

Nge mbabara mu gatuza no mu kuboko kw’ibumoso rimwe na rimwe no mubitugu ubwo biterwa n’iki?

Uwamahoro Aline yanditse ku itariki ya: 16-12-2024  →  Musubize

Murakoze cyane, mbonyemo ibyanjye.

Elias yanditse ku itariki ya: 3-11-2024  →  Musubize

Murakozee cyaneee none mugihe umuntu aribwa akaboko kiburyo bivuye mukwaha byo biba byatewe Niki ?? Cg bivuze iki??? Mudufashe maze igihe kinini ndibwa murutugu no mukwaha mukaboko kiburyo

Alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2024  →  Musubize

Turabashimiye. mujye mukomeza kutugezaho ibiva mu bushakashatsi mukora kuko bidufasha kwihutira kwipimisha indwara zitandura.

Nteziyaremye Jean Claude yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka